Published Saturday , on 17 August 2019, 18:52:28 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Jammy The Master Cya Kizu yumva ko kunoza imikoranire hagati y’abahanzi n’abanyamakuri ari yo soko y’iterambere rirambye.

The master avuga ko abona hari ibitaranoga mu mikoranire y’izi nzego zombi aho yavugaga ko akenshi usanga hari bimwe bisabwa abahanzi nk’ingurane ngo indirimbo zabo zikunde zitambuke mu bitangazamakuru, ibi agasanga ari imbogamizi, ati "Hari impano nyinshi zasinziriye cyangwa zinacumbagira byose byaratewe n’ibintu bitandukanye kandi bitagakwiye, aha usanga umuhanzi avunika agashaka uko ajya muri studio agakora indirimbo, yayirangiza agasanga urundi rukuta rw’itangazamakuru, aho na none hamwe na hamwe usabwa ubushobozi, bamwe iyo bananiwe barituriza nta kundi. "

Yakomeje agira ati "Ni njye utinyutse kuvuga gusa nziko aka gahinda abahanzi benshi bagafite."


Jammy the Master Cya kizu, ni yo mazina ye y’ubuhanzi

Jammy the Master Cya Kizu, ubusanzwe amazina ye bwite ni Nizeyimana Jammy, yadutangarije ko yatangiye muzika muri 2015.

Kuri ubu akaba afite indirimbo zitandukanye nka Akabando k’iminsi yakoranye na Fireman, Capital yakoranye na Young Grace, Umutingito, Nyeganyega n’izindi, gusa ngo muraperi ngo aracyafite imbogamizi zo gusakaza ibihangano bye.

Ubwo twamubazaga ikintu cyamutangaje muri muzika ye yagize ati "Ikintu cyantagaje ni ukuntu nakundaga gukina umupira w’amaguru ariko nkisaga mu muziki"

Jammy the Master Cya Kizu ngo yababajwe cyane no kumva umu raperi w’umurundi B Face yibasira abaraperi bo mu Rwanda bakaruca bakarumira, ati "Sindagera ku rwego rwo hejuru, gusa iyo numvise indirimbo nka La Différence ya B Face w’umurundi, uburyo yandagaje bakuru banjye nka Amag, Jay Polly, Bull Dog, n’abndi, kuriya guceceka kwabo sinzi niba baremeye icyaha cyangwa baratinye, gusa ndimo gutekereza icyo gukora kandi ndumva kizagira icyo kivuze gifatika. "

Kuri ubu Jammy The Master Cya Kizu ntabwo agikora wenyine, ahubwo ari mu itsinda bise Abami aho bibumbiye hamwe n’abandi basore.


Jammy The Master aganira n’umunyamakuru.