Published Friday , on 21 June 2019, 21:30:22 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku wa kane tariki ya 20 Kamena 2019, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Burega, Akarere ka Rulindo basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata mu karere ka Bugesera, uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45, barimo abiciwe muri kiliziya n’abandi bagiye bakurwa mu byobo hirya no hino biciwe muri aka karere, uru rwibutso ruhuje amateka ya hafi n’Intara y’Amajyaruguru kuko ubwo habaga igeragezwa rya Jenoside mu 1959 na 1961, mu ntara y’Amajyaruguru havanywe Abatutsi benshi bajyanywe gutuzwa mu gace ka Bugesera ngo isazi ya Tsetse izabarye.

Abatutsi baguye muri kano gace biciwe muri Kiliziya ya Nyamata (ikaba ari imwe muri Kiliziya 53 ziciwemo abatutsi zagizwe urwibutso) bari baje bahahungiye bizeye ko bahabona amakiriro. Hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 10 bishwe mu munsi umwe n’abasirikare babaga mu kigo cya gisirikare cya Gako ndetse n’abasirikare n’aba polisi barindaga Komini ya Bugesera kuko hari hafi

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Nonaha.com, nyuma yo gusura uru rwibutso, bagarutse ku bukana Jenoside yakoranywe mu Rwanda, aho banagarutse ku ruhare rw’ubuyobozi bubi bwayitije umurindi.

Hafashimana Jean de Dieu, Perezida wa Ibuka mu murenge wa Burega, yagize ati ”Impamvu yatumye dutekereza gusura uru rwibutso rwa Nyamata ni uko rufite amateka yihariye, kuko Kiliziya kwiciramo abantu ni agahomamunwa”. Akomeza avuga ko urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo rukwiye guharanira ko jenoside itagaruka mu Rwanda ndetse n’isi yose, rukanasura cyane amateka no mu mashuri rukigishwa indangagaciro nyarwanda zibabuza gukora ikibi.

Basigayabo Didace, umuturage wo mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Burega nawe mu butumwa yatanze yagarutse cyane ku murava n’imbaraga ingabo zahoze ari iza RPA zakoresheje zihagarika Jenoside, akaba yagize ati ”izi ngabo zigomba kuba urugero rwiza ku bana b’u Rwanda kandi zikaba ikitegererezo kugirango u Rwanda ruzakomeze kuba isoko y’ibyiza”.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, abaturage banakomereje ku Ngoro y’amateka y’igicumbi cyo guhagarika jenoside hahoze CND, Ngambiki Beatrice yagize ati ”Gusura urwibutso rwa Nyamata, ukanasura n’iyi ngoro ni amateka ahuye, najyaga numva abanyarwanda bitanze bakamena amaraso yabo kugirango u Rwanda rwacu rube rugeze aha ngaha (…)”, yakomeje avuga ko afashe ingamba zo kwitangira igihugu akanabiraga n’abana be.