Published Tuesday , on 16 October 2018, 15:38:39 by Jean Claude Muvunyi


Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Iburayi (EU) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) nyuma yo kumvikana ku bufatanye, impande zombi ziyemeje kugira uruhare rufatika mu iterembere ry’urubyiruko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018, EU na RDB bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Ibi biganiro byari bigamije kwereka uru rubyiruko amahirwe rufite muri ubu bufatenye bw’ishoramari.

Umuyobozi mukuru wa komisiyo y’Uburayi Stefano. Manservisi na Akamanzi Clare uyobora RDB beretse uru rubyiruko ko hari amahirwe menshi arutegereje.

Akamanzi yagize ati “Ubu bufatanye uko bugenda bukurura abashoramari bizagenda biha akazi urubyiruko rwacu ndetse n’inkunga uyu muryango utanga tuzajya tuzifashisha mu gushyigikira imishinga yarwo.”

Stefano yavuze ko EU izajya igenda ishyiraho uburyo bwinshi bwo kuzamura urubyiruko binyuze mu gutera inkunga imishinga yarwo izazana ubukungu burambye.

Yongeyeho ko biteze ko buzatanga akazi ku rubyiruko rusaga 200,000 rw’u Rwanda.

Urubyiruko twaganiriye rurimo Nduwayezu Emmanuel na Mutabazi Jean Bosco bavuze ko nibishyirwa mu bikorwa bizatanga umusanzu mu guca ubushomeri bwibasiye urubyiruko.

Aya masezerano EU irimo igirana n’Afurika agamije ishoramari rirambye ndetse no guhanga imirimo myinshi. Ikindi ni ukubaka urubuga rubereye ubucuruzi hagati y’imigabane yombi.

Kuri ubu u Rwnada ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu byorohereza abashoramari nk’uko raporo y’isi ya 2017-18 ibigaragaza.

RDB ivuga ko mu mwaka ushize ishoramari u Rwanda rwabonye, iryaturutse muri EU ari ryo ryinshi, aho ringana na miliyoni 700 z’amadorali ya Amerika, muri miliyari imwe na miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.

Imwe mu mishinga yatangiye gukorera mu Rwanda harimo Company yo muri Portugal yaguze imigabane mu kibuga cy’indege cya Bugesera, Uruganda rukora imodoka rwa Volks-Wagen, abashoye mu cyayi ndetse n’abandi batandukanye.