Published Monday , on 11 February 2019, 21:57:55 by Christophe Hitayezu


Imboga ni bimwe mu biribwa bifatiye runini ikiremwa muntu

Mu Rwanda ku bihingwa bimwe na bimwe hejuru ya kimwe cya kabiri cy’umusaruro urangirika buri mwaka, dufashe urugero ku rusenda hangirika 54%, ku nyanya hakangirika 56.5% nk’uko inyigo y’Umushinga uharanira kugabanya iyangirika ry’umusaruro mu Rwanda, Reducing Postharvest losses in Rwanda, ibigaragaza.

Kuba ibirenga kimwe cya kabiri by’umusaruro byangirika, nta kabuza bituma ibigera ku isahari birushaho kuba intica ntikize.

Inyigo iheruka mu Rwanda igaragaza ko abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero cya 80%, gusa uwavuga ko umubare w’abadafite icyijya mu nkono uko bikwiye ukiri munini ntiyaba arengereye kuko ubushakashatsi bwa EICV5 bwagaragaje ko 38.2% by’abanyarwanda bakiri mu bukene, ni ukuvuga abatabasha kubona nibura amafaranga y’u Rwanda 159,375 ku mwaka, naho abari mu bukene bukabije bakaba 16%, ni ukuvuga abatabasha kubona nibura amafaranga y’u Rwanda 105,064 ku mwaka.

Ndayitaba Serge ni umuhuzabikorwa w’Umushinga uharanira kugabanya iyangirika ry’umusaruro mu Rwanda, watangiye mu mwaka wa 2016 ugamije gukwirakwiza ubumenyi n’ibikoresho byo kubungabunga umusaruro, hafi 2000 bakaba bamaze guhugurwa na wo.

Ndayitaba Serge ukorera umushinga wunganira u Rwanda kugabanya iyangirika ry’umusaruro

Kuba abahawe ubumenyi bwo kwita ku musaruro ari benshi, ababubyaje umusaruro bakaba bake kuko abafite ibi bikoresho – biciriritse n’umuhinzi muto yabasha gutunga iwe – ni abahinzi 21 gusa barimo n’amakoperative, byatuma umuntu yibaza impamvu kubitoza abaturage bidashyirwamo ingufu zisumbuye ku zisanzwe.

Ntwari Pie ushinzwe itumanaho mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, avuga ko mu turere 15 harimo ibyumba birenga 50 bikonjesherezwamo umusaruro w’imbuto n’imboga. Yemeza ko ubukangurambaga ku buhinzi bugamije isoko burimo gutanga umusaruro ugaragara, aho bukorwa ahanini binyuze mu mashyirahamwe y’urubyiruko ruri mu buhinzi ndetse n’amashuri yigisha ubuhinzi n’ubworozi.

Ntwari avuga ko kuba abaturage bataratangira gukoresha ubu buryo ari benshi atari uburangare cyangwa kutitabwaho kuko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto butangiye kwitabwaho cyane vuba, agira ati "Impamvu bikiri bike, ubundi ubuhinzi bw’imboga n’imbuto nta gaciro abanyarwanda babuhaga cyane, bwakorwaga kugira ngo babone ibyo kurya gusa wenda n’isoko ry’aho bukorerwa. Ubu abahinzi batangiye kurarikira amasoko yo hanze nibwo batangiye guhinga kinyamwuga. Aho bigeze biratanga icyizere ko bizakomeza kugenda bihinduka, kuba hari abagera mu bihumbi bamaze guhugurwa, muri bo makumyabiri baratangiye kubishyira mu bikorwa ndumva nta kibazo kirimo".

Ubwo twasuraga icyiciro cy’abantu 66 bari basoje amahugurwa ku Mulindi mu mujyi wa Kigali, kuwa Gatandatu tariki 2 Gashyantare, umwe muri bo witwa Imanizabayo Tharcille yatubwiye ko aho akorera mu karere ka Musanze ntaho yigeze abona ubu buryo bwo kubika imboga n’imbuto, nyamara yari amaze iminsi ine ahugurwa gusana ibyumba bikonjesha aho byagize ikibazo, gukora utuzu tuzwi nka ZECC dukorwa mu matafari ahiye twakorohera buri muhinzi kutwubaka ndetse n’ubundi buryo bw’udukoresho dukozwe mu ibumba buri wese yatunga iwe agatandukana no kunamba cyangwa kubora kw’imboga n’imbuto yaguze cyangwa yejeje.

Abatari bake bamaze kubihugurirwa

Iyangirika ry’umusaruro si uko ari ikibazo kidahangayikishije igihugu, dore ko 38% by’abanyarwanda bagwingiye bafite aho bahuriye n’imirire mibi iva ku kutamenya gutegura amafunguro ariko kandi no kuyabura.

Uwimana Donatha w’i Muhanga mu murenge wa Cyeza ni umwe mu baturage bake watangiye kubungabunga umusaruro akoresheje uburyo bwa ZECC bwamutwaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu abwubaka, avuga ko ari ikintu cyiza umuturage wese akwiye gukora hatitawe ku musaruro we kuko n’ugura imboga kuri butiki yazishyiramo akajya azikoresha gahoro gahoro.

Uyu mubyeyi Uwimana agira ati “ZECC ibika neza jye byarantunguye, nshyiramo nka beterave zikamara amezi atatu zisa n’izasaruwe uwo munsi. Ibika neza imboga ukaba wazigurishiriza igihe ushakiye cyangwa ukajya utekaho nke nta kunamba cyangwa kwangirika”.

Uburyo bwa ZECC bwifashishwa kubika imboga n’imbuto

Abanyarwanda bose babaye bafite uburyo nibura bworoheje bwo kugabanya iyangirika ry’umusaruro cyane cyane imbuto n’imboga, ibigaragara ku masoko no mu ngo byasa n’ibyikubye kabiri, si uko abanyarwanda batabikora haracyabura ingufu mu bukangurambaga nk’uko bikorwa mu zindi gahunda z’imibereho y’abaturage.

Ibi bikoresho bikoze mu ibumba bishobora kubika imboga cyangwa imbuto ntibyangirike


Imbere mu cyumba gikonjesha

Icyumba gikonjesha