Published Tuesday , on 15 November 2022, 04:53:54 by Aisha Umukobwa

Mu rubanza Kabuga Felesiyani aregwamo ibyaha bya Jenoside,umutangabuhamya yavuze ko yamubonye ayoboye inama y’umunsi umwe yabereye kuri hotel Hôtel Méridien mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yakusanyijwemo miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda zo kugura intwaro.

Uyu mutangabuhamya avuga ko yahoze mu nterahamwe mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi;akuriye itsinda ryari rishinzwe umutekano ’Defense civile’kandi rinafite intwaro.

Uburanga bwe,imyirondoro ndetse n’ijwi rye byagizwe ibanga muri uru rubanza.

Umunsi ubanziriza uwo yavuzeho ibi,uyu mutangabuhamya yari yashinjije Kabuga gushishikariza rubanda kwica abatutsi no guha intwaro Interahamwe.

Umunsi ukurikiyeho,nibwo uruhande rwunganira Felisiyani Kabuga rwamuhase ibibazo maze avuga ko yamubonye muri iyo nama yaberaga Hôtel Méridien.

Ubwo yahatwaga ibibazo n’ umunyamategeko Francoise Matte uri mu tsinda ryunganira Kabuga yavuze ko Colonel Anatole Nsengiyumva yari yamusabye kujya gucunga umutekano w’abategetsi bari bari muri Hôtel Méridien nk’umuntu wari ukuriye ’defense civile’.

Umunyamategeko Matte yamubajije uko yamenye ibyabereye muri ya nama kandi atari yayitumiwemo ,umutangabuhamya amusubiza ko "nk’umuntu wari ukuriye umutekano w’abari aho,yanyuzagamo akinjira mu cyumba cy’inama,ari na bwo yinjiye agasanga Kabuga ariwe ufite ijambo n’ubwo ataryumvise ryose."

Yongeyeho ko iyi nama yari igamije gukusanya amafaranga yo gufasha mu bwirinzi bwa gisivili no kugura intwaro z’abasirikari.Uyu munsi ngo hakusanyijwe miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda, bamwe bayatangira aho abandi basinya za sheke.

Icyakora,umutangabuhamya yashidikanyije ku gihe iyo nama yabereyeho.Yagize ati: "Sinibuka itariki.Cyakora hari nko mu mpera z’ukwezi kwa kane cyangwa mu ntangiriro z’ukwa gatanu mu mwaka w’1994."

Intwaro zaraguzwe ziranakoreshwa

Umutangabuhamya yavuze ko yari mu itsinda ryagiye ku kibuga cy’indege cya Goma ari nijoro gufatayo intwaro zari zaguzwe, zari mu masanduku yagereranyije ko yageraga kuri 400, zizanywe mu modoka zirimo n’iza Kabuga, zigaragazwa n’impine y’amazina ye.

Zimwe mu ntwaro ngo zatangiwe ku kibuga, Kabuga ahari, zihabwa uwari burugumesitiri wa komine Nyamyumba n’uwa komine Kayove, izindi zihabwa itsinda ry’Interahamwe zerekeje mu Bisesero, ku Kibuye.

Yavuze ko yagiye mu itsinda ry’Interahamwe 350 zerekeje i Kigali nyuma yo guhabwa intwaro kuri icyo kibuga – stade Umuganda – rigiye gufasha abasirikare b’igihugu bari bari ku rugamba barwana na FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko yari yarahawe amahugurwa ya gisirikare nk’umwe mu bagize ‘défense civile’.

Mbere yaho, umucamanza yanyujijemo asaba umunyamategeko Françoise gukora ku buryo ibaza rye ritarenza saa saba (13h) ku isaha yo mu Buholandi, ni ukuvuga saa munani (14h) ku isaha yo mu Rwanda.

Umucamanza yavuze ko “Kabuga yarengeje igihe cye gisanzwe amenyereye, rero ducyeneye gutuma ibi bigera ku musozo vuba cyane”.

Umutangabuhamya yanabajiwe ku gufungwa kwe, avuga ko yafunzwe kuva mu kwezi kwa mbere mu 1997, nyuma yuko yari yageze mu Rwanda mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 1996.

Yavuze ko yahungutse avuye mu nkambi muri Zaïre (DR Congo y’ubu) yari yagabweho igitero n’abasirikare ba Laurent-Désiré Kabila, bari inyeshyamba icyo gihe, agasigara nta handi hantu afite ho kujya.

Mu 2001, yavuze ko yari yakatiwe igihano cy’urupfu – cyari kikiri mu mategeko y’u Rwanda, aza kujurira mu nkiko Gacaca, ahabwa igifungo cy’imyaka 30, arimo gukorera muri gereza yo mu karere ka Rubavu.

Yavuze ko mu 2004 ari bwo yegerewe n’abakozi bo mu rukiko rwa Arusha (TPIR/ICTR) bamuganiriza ku gutanga ubuhamya bwo gushinja Kabuga, icyo gihe utari wafatwa.

Ngo ibyo byabereye kuri gereza ya Rubavu, nta mutegetsi uhari wo mu nzego za leta, usibye abakozi bo muri TPIR, umunyamategeko w’urwo rukiko n’umusemuzi. Kandi ngo ibyo biganiro byakomeje kuba ibanga rye.

Ubwo yari akomeje kubazwa ku buryo yagezemo i Arusha mu minsi micyeya ishize – aho yatanze ubuhamya ari hifashishijwe amashusho, yabajijwe niba yaraje mu ndege kandi niba hari abandi bantu bari bari kumwe na we.

Iburanisha ryahise rijya mu muhezo kuri ibyo bibazo, riza kugaruka mu ruhame nyuma yaho.

Bitunguranye,Kabuga yagaragaye mu rukiko

Kuva Kabuga yatangira kuburanishwa ni ubwa mbere yari agaragaye mu rukiko.Muri uru rubanza rwabaye ku itariki ya 10 Ugushyingo 2022 mu Buholandi,umucamanza Lain Bonomy ukuriye inteko y’abacamanza yahaye ijambo umunyamategeko Emmanuel Altit na we uri mu tsinda ry’abunganira Kabuga ngo asobanure impamvu uwo yunganira atabonetse mu rukiko maze amusubiza ko "atari mu buryo bwatuma yitabira urukiko"

Mu gihe umunyamategeko Altit yari amaze kuvuga ko ibyo ari byo, ariko ko Kabuga agera mu rukiko mu minota micyeya, nko mu minota hafi 30 iri imbere, umucamanza Bonomy yamubajije icyabaye nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Altit aba nk’ushidikanya ku kuba yakivugira ku mugaragaro, nuko umucamanza amubwira ko nta kibazo ibyo byavugirwa mu muhezo, Altit ati: “Ni ibyo rwose ni byo najyaga kubasaba”.

Nyuma yo kumara iminota mu muhezo, iburanisha ryagarutse ku mugaragaro, ariko bisa nkaho umucamanza atanyuzwe n’ibisobanuro yahawe.

Umucamanza Bonomy yahise avuga ko hari “ibibazo bimwe” bikwiye gusobanuka ku mpamvu yatumye Kabuga “bitamushobokera” ko yitabira iburanisha.

Yategetse ko iburanisha ribaye risubitwe “mu minota itarenze mirongo itatu”, ariko icyo gihe byaje kurangira kirenze, mu kugaruka mu iburanisha umucamanza abanza kwisegura.

Kabuga noneho yahise agaragara mu cyumba cy’urukiko.

Kuva yatangira kuburanishwa mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka Kabuga yari ataritaba urukiko na rimwe.

Inyandiko z’urukiko zigaragaza ko afite imyaka 87, yafatiwe mu nkengero z’i Paris mu Bufaransa ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa gatanu mu 2020, nyuma yo kumara imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubucamanza.

Ibyaha byose aregwa arabihakana.Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa kabiri, uruhande rwunganira Kabuga ni rwo rukomeza guhata ibibazo uyu mutangabuhamya umushinja.