Published Thursday , on 30 August 2018, 11:26:26 by Igorora Iritararenga Dieudonne


Umuyobozi wa Gisagara VC, Ntivuguruzwa Augustin Kagina n’umutoza mushya Dominique Ntawangundi nyuma yo gusinya amasezerano

Nyuma y’uko ikipe y’umukino w’intoki y’akarere ka Gisagara, Gisagara Volleyball Club itwariye igikombe cya Shampiyona iheruka mu Rwanda, baritegura gusohokera u Rwanda batiyibagije no gukomeza kubaka ikipe bahereye ku bakiri bato bafatinyije n’umutoza baherutse gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri, Ntawangundi Dominique.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye n’umunyamakuru wa NONAHA.com, bwagarutse ku maraso mashya agaragara muri iyi kipe n’inshingano bahaye umutoza mu rwego rwo gukomeza kwitwara neza.

Perezida w’iyi kipe Ntivuguruzwa Augustin Kagina yagize ati "Nibyo koko twamaze gusinyisha umutoza Ntawangundi Dominique, icyo aje kuduha ni ugukomeza gutwara ibikombe, kuko twamubwiye ko dusanzwe turi ikipe itwara ibikombe, uretse n’igikombe cya Shampiyona duheruka dusanzwe dutwara n’ibindi bikombe, ikindi twamuhaye nk’inshingano ni ukwitwara neza mu mikino nyafurika".

Ku kibazo cy’icyatumye babenguka umutoza Dominique Ntawangundi, Perezida w’ikipe yagize ati ’’Uriya mutoza yahoze atoza INATEK , aho anafite ibikombe bya shampiyona bitandukanye, ikindi afite umwihariko wo kuzamura impano z’abana, twe rero dufite umushinga muremure wo kuzamura umukino wa Volleyball atari mu Rwanda gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga, ibi rero bigomba guhera mu bakiri bato, turizera ko hamwe n’uyu mutoza tuzagera kuri byinshi.’’

Uyu mutoza ufatwa nk’inararibonye mu mukino wa Voleyball mu Rwanda, aje muri iyi kipe ifite umushinga wo kuzamura uyu mukino w’intoki bahereye mu bakiri bato, kandi bitegura imikino nyafurika, kamwe mu kazi kamutegereje ni ukuyitwaramo neza.

Ku ruhande rw’umutoza Dominique yagize ati ’’Bambwiye ko gahunda bafite ari iyo gukomeza gutwara ibikombe ndetse no gutegura abakinnyi b’igihe kirekire, ndumva bafite gahunda nziza kandi niteguye gukorana neza na bo ibishoboka mu rwego rwo gukomeza gushyigikira umukino wa Volleyball muri rusange.’’

Ku kijyanye n’amarushanwa nyafurika ikipe y’akarere ka Gisagara izasohokeramo u Rwanda, umutoza Ntawangundi yagize ati ’’Ni inshingano za buri munyarwanda usohokeye igihugu kugihesha ishema, natwe rero nka Gisagara Volleyball Club dufite gahunda yo gukora ibishoboka tukitwara neza, mu myiteguro, tugomba gukora imyitozo myinshi no kwiyubakamo icyizere.’’

Twabibutsa ko iyi kipe yanatangiye gusinyisha abakinnyi bashya aho ku ikubitiro basinyishije Kavaro Patrick, kandi nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi kipe ngo bafite gahunda yo gusinyisha abandi bakinnyi no kongerera amasezerano mashya abakinnyi bitwaye neza.

Imikino ny’Afurika y’umukino wa Volleyball iteganyijwe hagati ya Werurwe na Mata umwaka wa 2019, gusa aho izabera ntiharamenyekana nk’uko Hatumimana Christian, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda abivuga. Muri iyi mikino u Rwanda rukazahagararirwa na Gisagara VC mu bagabo ndetse na RRA VC mu bagore.