Published Friday , on 31 January 2020, 21:44:05 by Naomi Irakoze Mugaragu

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi, abanyamakuru, abaturage n’urwego rw’umuvunyi mu karere ka Karongi, haganirwa ku itegeko ryo kubona amakuru, umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yabwiye abari aho by’umwihariko abanyamakuru ko bose bafite inshingano zo kwigisha abaturage ko bafite uburenganzira bwo kumenya amakuru yizewe, bakeneye kumenya.


Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi

Ibi yabivuze ubwo yagarukaga ku kibazo umwe mu baturage bari bahateraniye witwa Nyirakanani Odetta yabajije kijyanye n’uko yagize ikibazo kimusaba kubona ubujyanama mu by’amategeko, akagana Radio Isangano ikorera muri aka karere ngo bamuhe ubufasha bw’ubujyanama kuko yari yarumvise ko babikora kandi ku buntu, umuturage yagerayo bakamuca amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda, aho yabazaga impamvu yaciwe ayo mafaranga, gusa umwe mu banyamakuru bakorera iyi Radio witwa Gashonga Jean Claude, agasobanura ko ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko cya Isangano, gitandukanye na Radio Isangano n’ubwo ari ibya kompanyi imwe, ko nyuma yaho inkunga cyabonaga ihagarariye ari bwo abakiyobora bigiriye inama yo kujya bishyuza aya mafaranga kuko baba bafite abanyamategeko bafasha abaturage bagomba guhemba.

Aha rero umuvunyi mukuru akavuga ko ibi ari bimwe mu bigomba gukosorwa ko uyu muturage yari abajije ikibazo ku bwo kutagira amakuru kuri iki kigo, agasaba rero ko abantu bagira intego yo kujijura abaturage ibijyanye n’amategeko, kuko ngo kudatanga amakuru ku muturage ufite ubujiji, bishobora kumuviramo kubura nk’imitungo ye yose.

Agira ati ”Uriya muturage ntabwo yari azi ko kuri Radio Isangano haba ikindi kigo cyishyuza gitanga ubufasha mu by’amategeko, ibi binajyanye n’ibyo abaturage benshi urwego rw’umuvunyi rujya rusanga badafiteho amakuru! Hari n’abaturage batazi gusoma no kwandika kandi bagomba kumenya, dufite inshingano yo kumenyesha abaturage amakuru y’impamo, ese amategeko avuga iki? N’ibindi. Ntabwo ari uburenganzira bw’umunyamakuru gusa ujya gusaba umuyobozi amakuru akayamuha cyangwa akayamwima, umuturage wese afite uburenganzira ku makuru”.


Abitabiriye ibi biganiro basobanuriwe uburenganzira bwabo ku makuru

Umwe mu baturage yabajije niba hari ibihano biteganirizwa umunyamakuru wandika umutwe w’inkuru ushitura abantu ariko bagasanga ibiri mu nkuru imbere ari ntaho bihuriye n’umutwe w’inkuru, cyangwa se niba hari ibyo urwego rw’umuvunyi rwabakurikiranaho, umuvunyi mukuru Murekezi avuga ko bo batabikurikirana ahubwo byakurikiranwa na RIB, ngo keretse ari umuyobozi nibwo umuvunyi yabikurikirana.

Gerald Mbanda ushinzwe itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, we yavuze ko babifata nk’ubunyamwuga buke, ariko ko iyo hajemo gutukana, gusebanya n’ibindi bibi bigaragara ko yarengereye, ashobora gukurikiranwa n’amategeko. Ndetse Mugisha Emmanuel uyobora urwego rw’abanyamakuru rwigenzura, avuga ko uwagize ikibazo ku nkuru yatangajwe ashobora kubigeza kuri uru rwego, igihe bagenzuye bakabona idahuje n’amahame y’umwuga ngo bashobora gusaba nyirayo kuyikuraho.


Peacemaker Mbungiramihigo uyobora inama y’igihugu y’itangazamakuru na Gerald Mbanda uyobora ishami ry’itangazamakuru muri RGB bari bitabiriye ibi biganiro

Buri wese afite uburenganzira ku makuru, kuko itegeko No 04/2013 ryo ku wa 08/02/2013 ryekeye kubona amakuru, muri rusange rigamije gutuma abaturage n’abanyamakuru babona amakuru y’ibikorerwa mu nzego za leta no mu nzego zimwe n’abikorera zikora imirimo ijyanye n’inyungu rusange. Ari no muri urwo rwego inzego za leta n’inzego z’abikorera zirebwa n’iryo tegeko zigomba gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.