Published Monday , on 25 November 2019, 20:39:30 by Naomi Irakoze Mugaragu

Igwingira ni ingaruka y’imirire mibi y’igihe kirambye, nayo yaje gahoro gahoro, mu gihe bwaki ari ingaruka z’imirire mibi zaje mu buryo burimo ubukana, umwana akabura ibiryo mu buryo budasanzwe. Birahagije ko mu byumweru bibiri umwana yarwara bwaki. Mu rwego rwo kurwanya ibi, umwana agomba kubona ibyubaka umubiri kugira ngo akure neza.

Machara Faustin, umukozi wa gahunda y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) ushinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi, avuga ko abayeyi bakwiye gusobanurirwa ko ibiribwa bikomoka ku matungo ari ingenzi cyane kugira ngo umwana akure kandi arindwe igwingira.


Machara Faustin/NECDP

Machara yagize ati: ”Ibiribwa bikomoka ku matungo bikungahaye cyane ku ntungamubira yitwa Protein, kandi dukunze kuvuga ko ari ibyubaka umubiri, izina uraryumva! Umwana agomba kubona ibyubaka umubiri kugira ngo umubiri we ukure, kandi ibyo byubaka umubiri, ibyakirwa neza n’umubiri ni ibikomoka ku matungo”.

Faustin akomeza avuga ko igwingira riterwa n’imirire mibi kandi imirire mibi nayo igaterwa n’ibintu byinshi, ariyo mpamvu n’umuti wabyo ugomba gushakirwa mu buryo bwaguye, kuko byitwa imirire mibi kubw’uko umubiri utabonye intungamubiri.

Avuga kandi ko umugore utwite aba agomba kwitwararika no kwitabwaho kuko iyo afite imirire mibi, yagwingiye cyangwa se adafite amaraso bishobora gutuma abyara umwana ugwingiye. Anagira inama ababyeyi konsa abana neza kuko nabyo byabarinda kugwingira kandi bigatuma nyababyeyi isubirana neza kuruta utonkeje. Ikindi ni uko umubyeyi wonsa neza aba afite ibyago bike byo kurwara cancer y’ibere. Anongeraho ko ari byiza gufata indyo yuzuye kandi ibi bireba abagize umuryango wose.

Indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibirinda indwara, n’ibyubaka umubiri, bimwe mu byubaka umubiri harimo ibikomoka ku matungo aribyo amagi, amata, inyama, amafi, n’ibindi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 buzwi nka DHS bwagaragaje ko mu Rwanda hari abana 38% bagwingiye, naho abarwaye bwaki bakaba 2%, bukaba ari ubushakashatsi bukorwa buri myaka itanu, ubw’ubutaha buri gukorwa bukazashyirwa hanze muri 2020.