Published Sunday , on 8 September 2019, 18:37:38 by Christophe Hitayezu

Umwarimu witwa Hakiziyaremye Justin wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Muko ya kabiri mu Karere ka Kayonza, yahembwe na Minisiteri y’Uburezi Ipikipiki nshya, kubera guhuza isomo yigisha ry’Ubutabire (Chemistry) n’ibikenerwa n’abantu mu buzima bwa buri munsi, bityo bigatuma abanyeshuri barushaho kurikunda no kuritsinda kuko ribereka uko baryifashisha bakiteza imbere no mu buzima busanzwe.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2019, i Kigali kuri Minisiteri y’Uburezi ahahembwe ibyiciro bitandukanye by’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya ndetse n’indi migirire ifite uruhare mu guteza imbere ireme ry’uburezi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo guhembwa, mwarimu Hakiziyaremye yagize ati, “Iki gihembo nkihawe kubera imirimo nakoze mfatanyije n’abanyeshuri banjye mu buryo bwo guteza imbere ama ‘Science’ (amasomo y’ubumenyi), dushyira mu ngiro ibyo twigisha. Mfatanya n’abana tugakora amavuta yo kwisiga, amasabune, imitobe y’imbuto, buji, ingwa n’ibindi bitandukanye dukoresheje isomo nigisha rya Chemistry. Ibi bifasha abana gukunda iri somo ndetse no gutekereza kure ku buryo baryishimira ndetse bakanabasha kurisanisha n’ubuzima bwabo bwa buri munsi”.

Avuga ku gihembo ahawe, yagize ati, “Iyi ipikipiki izajya imfasha kugera ku kazi ku gihe kugirango ndusheho kukanoza, kuko nkora ntaha kure y’ikigo, kandi izamfasha kugabanya amafaranga nakoreshaga mu ngendo ku buryo nayabika nkayakoresha ibindi.”


Hakiziyaremye Justin yashyikirijwe Ipikipiki na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Mutimura Eugene, n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Munyakazi Isaac ndetse n’umuyobozi mukuru wa Mwarimu SACCO, Laurence Uwambaje

Uyu mwarimu avuga ko ikigo yigishaho nta ‘Labo’ kigira yo gutangiramo amasomo-ngiro (Practice), ko icyo yakoze ari ugusaba icyumba cy’ishuri baba ari cyo bifashisha gukora ibikubiye mu isomo rye. Avuga kandi ko ibikoresho akoresha babyishakamo we n’abanyeshuri be, ariko ko hari ubwo n’ikigo kibafasha.

Ibindi bakora mu isomo rye birimo shampo zo koza mu mutwe, amasabune akomeye n’ay’amazi, amavuta y’igikotori n’afungurwa, komfitire zo mu mbuto n’ibindi.

Ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, yavuze ko ari igikorwa kizahoraho, agira ati “Iki ni igikorwa kizahoraho kuko dutekereza ko ari igikorwa cy’ingenzi kandi cyubakira ku mfashanyigisho ishingiye ku bushobozi yatangiye mu gihugu cyacu. Turahamya ko mu gihe kizaza, mu gihe ikoranabuhanga ritera imbere, ibi bikorwa bitandukanye by’indashyikirwa bizadufasha kugera ku byo twifuza mu guhindura ubukungu bw’igihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturarwanda”.

Ibihembo byatanzwe birimo mudasobwa, ipikipiki, inka, televisiyo zigezweho, amatike y’indege yo kujya Dubai mu mahugurwa, telephone zigendanwa, Tablets, imidari y’ishimwe n’ibindi byahawe abantu mu byiciro bitandukanye barimo abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abanyeshuri ndetse n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake muri Ngoma wahembewe igitekerezo cye cyo kugenzura ibigo by’amashuri mu buryo bworoshye yise ‘School Data Center’.


Abana biga mu kigo cya Maranyundo mu Bugesera bahembwe itike y’indege yo kujya guhugurwa mu ikoranabuhanga i Dubai