Published Sunday , on 29 April 2018, 16:26:22 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ishimwe Sylvain, umusore ukiri muto ukora umwuga wo gutunganya amafoto n’amashusho mu Rwanda avuga ko iyo agereranyije amashusho yakorwaga mu Rwanda, ibikoresho byakoreshwaga n’uburyo byakorwagamo mu myaka igera ku icumi ishize asanga harimo intera ndende kandi ishimishije.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa NONAHA.com, Ishimwe yagize ati ’’Mbere yo kugira icyo mvuga ku bindi, munyemerere mbabwire ko ubu nejejwe n’umwuga wo gufotora, ntunganya amafoto n’amashusho muri iki gihugu, aha ndagendera ku igereranya njya nkora ngendeye ku mashusho akorwa hirya no hino ku isi nyagereranya n’ayo mu Rwanda, yego haracyarimo itandukaniro ariko ufashe nk’imyaka icumi (10) ishize , ukareba amashusho yakorwaga mu Rwanda ubona harimo itandukaniro rikomeye.’’

Uyu musore avuga ko ubu mu Rwanda hari abakora uyu mwuga benshi bize ibijyanye no kunononsora amashushusho hirya no hino ku isi bityo bikaba byarazamuye urwego rw’uyu mwuga aho abawukora barushanwa gukora byiza ngo bigarurire ababagana, kandi ngo ibyuma bikoreshwa mu gufata aya mashusho n’amafoto menshi biri ku rwego mpuzamahanga, bityo bigatuma urwego rwabyo ruzamuka cyane nk’ubukwe, indirimbo z’abahanzi, ibyegeranyo n’ibindi.

Uyu musore ngo ikimutera imbaraga ni ukubona ibyo akora abantu babikunda.

Ku bijyanye n’inyungu bakura muri uyu mwuga, n’ubwo atarashe ku ngingo, Sylvain, yaciye amarenga ko bataruhira ubusa, ati ’’Birumvikana nta muntu ushobora gukora ikintu abona kitamuha icyizere cy’ejo hazaza, cyane cyane iyo ubikunze ukabishyiraho umutima kandi ukabiha umwanya n’agaciro rwose nta kabuza ko bigufasha mu buzima’’.

N’ubwo amaze imyaka itanu akora aka kazi, uko abibona abona hari impinduka zifatika, arakangurira abantu bakora uyu mwuga ko batashaka ko babona amafaranga ikubagahu, ahubwo yumva abantu bagomba kubikunda bakabiha umwanya barangwa n’ubunyangamugayo.

Ikijyanye n’ubuhemu no kutubahiriza gahunda byakunze kuranga bamwe mu bakora umwuga wo gufata no gutunganya amashusho, yagize ati ’’Nkeka ko bitakiriho kuko abatunganya amafoto n’amashusho babaye benshi, numva ko uwakora nabi ari ukwiyicira isoko cyane ko umukiriya iyo umufashe nabi yigira ahandi kuko ntabwo uba umukorera ku buntu.’’

Ishimwe yagiriye inama bagenzi be yo kubaha umwuga wabo, bakawuha umwanya kandi bakarangwa n’ubunyangamugayo.