Published Sunday , on 1 March 2020, 21:58:57 by Christophe Hitayezu

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo gusuzuma abanyarwanda bose umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C), ndetse n’usanzwemo iyi ndwara akavurwa ku buntu. Ni umushinga w’imyaka ibiri watangirijwe mu Karere ka Gatsibo tariki 29 Gashyantare 2020, na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase.

Atangiza iki gikorwa, Minisitiri Shyaka agira ati, “Uyu munsi mu mavuriro yacu yose, no mu bigo nderabuzima mu gihugu cyacyo hose, no mu turere twose, no mu mirenge yose, guhera uyu munsi kwisuzumisha umwijima wo mu bwoko bwa C ni Ubuntu, ariko n’uzasangwamo iyo ndwara azajya avurirwa ubuntu”.

Akomeza agira ati, “Turacyafite hejuru ya 80% by’abanyarwanda batarisuzumisha kandi ari ubuntu, ndagirango nsabe rwose ari mwe muri aha ba Gatsibo, ari no mu tundi turere twose tw’igihugu cyacu, guhera ejo mu gitondo. Ubundi mu mitangire ya serivisi tuba tugirango tutabona abantu batoye imirongo, ariko ngirango imirongo y’abantu bajya kwisuzumisha umwijima turaza kuyishimira kandi aho tuzayibona turabizeza ko tuzongera imbaraga, tukongera n’ubufasha, kugirango iyo mirongo itaba myinshi ariko turasaba abaturage bose bave mu ngo, baze rwose ku bigo nderabuzima twisuzumishe twese”.


Minisitiri Prof. Shyaka ashyikiriza imiti y’umwijima bwo mu bwo bwa C akarere ka Gatsibo iki gikorwa cyatangirijwemo

Iyo uganiriye n’abaturage, usanga abenshi muri bo ntacyo bazi kuri iyi ndwara, Byimbabazi Jean Paul avuga ko iyi ndwara ntacyo ayiziho ndetse ataranabona uyirwaye, ibi kandi abihurijeho na Nyirabagenzi Esperance bose batuye mu karere ka Gatsibo.

Mukandanga Sakina ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Gatsibo mu karere ka Gatsibo, uretse kuba azi amoko y’umwijima (B na C), usanga nta makuru ahagije nawe ayifiteho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt. Col. Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko 4% by’abanyarwanda bashobora kuba baranduye iyi ndwara, avuga ko iyo itavuwe kare ari indwara ishobora gutera Kanceri ndetse n’urushwima kandi ko ibimenyetso byayo bitinda kugaragara, umuntu wayanduye akaba yayimarana imyaka 15 kugera kuri 20 nta kimenyetso arabona, ibi bigatuma hari abatayiha agaciro cyangwa ntibumve uburemere bwayo.


Col. Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze

Mu izina ry’imiryango itari iya Leta yafatanyije na Leta y’u Rwanda muri iki gikorwa, Uwimpuhwe Sidonie, umuyobozi wa Clinton Health Access Initiative (CHAI), avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa kandi ashima ko Leta yashyize imbere kwishakamo ibisubizo kurusha gutegereza ak’i muhana.

Madame Uwimpuhwe agira ati, “Imiryango itegamiye kuri Leta, tuba mu ihuriro ry’imiryango igera kuri 80 hafi 100 kandi yose ntikora mu rwego rw’ubuzima, hari ikora mu zindi nzego zitandukanye z’iterambere ry’igihugu, iyo rero niyo yagiye igira icyo ikora. Twaravuze tuti reka natwe twishakemo ubushobozi, duhera mu bakozi batandukanye dukorana, natwe twishakamo ubushobozi ngo dufatanye na Leta mu gikorwa cyiza cy’indashyikirwa. Muri iyo miryango, igera kuri 20 imaze kugeza mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima uruhare rw’ibanze nk’ubufasha bwo kwihutisha gahunda yo kurandura Hepatite C”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko muri rusange ku rwego rw’igihugu cyose, biteganyijwe ko abagera ku bihumbi ijana na cumi ari bo bazafata iyo miti, ariko kuyifata bisaba ko abantu baba bipimishije ari nayo mpamvu isaba uruhare rwa buri muntu wese.


Umuhanzi Eric Senderi niwe wasusurukije abitaabiriye itangizwa ry’iki gikorwa