Published Tuesday , on 8 May 2018, 16:00:47 by Christophe Hitayezu

Nyuma yo kwifashishwa mu makoperative y’ubuhinzi bigatanga umusaruro, urubyiruko rwize ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho rugiye kwifashishwa n’ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB, mu gutanga umusanzu ku nganda nto ngo zirusheho gukora ibyujuje ubuziranenge zinabifitiye ikirango.

Binyuze muri gahunda yo kwimenyereza umwuga, uru rubyiruko rwabanje kwifashishwa mu bucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi ndetse n’imicungire y’amakoperative akora ibijyanye n’ubuhinzi, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI, ivuga ko bimaze gutanga umusaruro ufatika.

Mwiseneza Aziz, umujyanama w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI, yagize ati "Maze iminsi nzenguruka aho boherejwe, ariko amakoperative usanga avuga ko n’amezi 6 bahabwa nashira azabagumana agahita abaha akazi kuko bayafashije cyane mu micungire. Aya rero ni amahirwe yaba kuri uru rubyiruko kuko ruboneraho umwanya wo kwigaragaza ndetse no ku bo rugannye".

Abafite inganda ziciriritse biganjemo urubyiruko nibo bagiye gutangirana n’urubyiruko rugenzi rwabo rwimenyereza umwuga.


Bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko baganiriye na RSB kuri iyi gahunda

Uwamaliya Karemera Assoumpta, ni umwe muri ba rwiyemezamirimo ufite uruganda ruciriritse, n’ubwo yagaragaje impungenge y’uko aba bazahabwa bashobora kumena amabanga y’inganda zabo, anashima ko ari igitekerezo cyiza kuko nibigaragaza neza bazahita banabaguma bakabaha akazi.

Yagize ati "Ni byiza kuko bazaba bakora ibyo bigiye, usanga akenshi twe urubyiruko tuba dufite parapara mu kazi ariko umuntu wabyize aba asobanukiwe neza uko abikora. Tuzabagumana ahubwo banasimbure abo dusanganye batabifitiye ubumenyi buhagije".

Twahirwa Dieudonne wo mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ibibukomokaho (RYAF), avuga ko nta mpungenge ko uru rubyiruko rwamena amabanga y’inganda zabo, yagize ati "Ntawe ukwiye kugira impungenge zo gutwara udushya n’amabanga by’inganda, n’ubusanzwe bagira abakozi kandi umukozi iyo ashatse aragenda agakora ahandi kandi nta ngaruka bigira aho yakoraga, uwayatwara ni kimwe n’uko umukozi we yabikora".

Gusa anavuga ko uwoherejwe mu ruganda agomba gusinya amasezerano na RSB ndetse n’uruganda agiyemo kandi n’ingingo yo kubika ibanga ikaba ikubiye muri ayo mazezerano, bityo ko nta mpungenge zikwiriye kubaho.

Padiri Theoneste Munyankindi ukuriye uruganda rukora Foromaje rw’i Musanze, avuga ko izi nganda ziba zikeneye urubyiruko nk’uru dore ko uruganda akuriye rumaze igihe rumufite, akaba yemeza ko ahanini arufasha mu gushyira kuri gahunda inyandiko z’ibikorwa dore ko na zo zishingirwaho ngo uruganda ruhabwe ikirango cy’ubuziranenge.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, avuga ko ukwezi kwa Kamena uyu mwaka kuzarangira hamaze kugenwa urubyiruko rugera kuri 50 ruzoherezwa gufasha izi nganda kandi bikaba biri no muri gahunda yabo yo gufasha inganda nto n’iziciriritse kuzamuka zikora ibyujuje ubuziranenge yitwa "Zamukana Ubuziranenge".

Bwana Murenzi asobanura ko uru rubyiruko ruzatangira koherezwa mu nganda nto za bagenzi babo guhera muri Nyakanga uyu mwaka.

Kugeza ubu mu Rwanda inganda 350 ni zo zifite ikirango cy’ubuziranenge, muri zo 60% zikaba zikora ibikomoka ku buhinzi, izisaga 80% zikaba inganda nini, mu gihe into ziri munsi ya 20%.