Published Friday , on 27 July 2018, 22:30:39 by Jean Claude Muvunyi


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018 urubyiruko n’abanyeshuri rugera ku 2000 rwo mu bihugu bisaga 30 bya Afurika rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi.

Dr. Kailash Satyarthi ufite igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel wo muri Zimbabwe wari unayoboye uru rubyiruko yadutangarije ko atiyumvisha ukuntu umuntu atinyuka kwica mugenzi we.

Ati "Kwica umuntu ni ugushaka kwica Imana. Abantu twese dukore uko dushoboye tubane mu mahoro kuri uyu mugabane ".

Afata kwica umuntu nko gushaka kwica Imana

Ndayisaba Eustace uhagarariye abanyeshuri biga muri Kaminuza mu Rwanda yadutangarije ko nyuma yo gusura uru rwibutso bakirebera amahano yagwiriye u Rwanda, asanga isi ikeneye urubyiruko rujijutse kandi rukunda amahoro kugira ngo ibi bitazongera ukundi.

Umunyakenyakazi Suzane Njonjo we ngo icyo yabyigiyeho ni ubumwe, agira ati "Iyo Abanyarwanda baguma kwiberaho nta by’Abahutu cyangwa Abatutsi, Jenoside ntiyari kuhagera. Ubwo rero abantu nibunge ubumwe barebe ku cyabateza imbere aho kwijandika mu ivangura ribyara Jenoside. "

Yemeza ko iyo habaho ubumwe nta cyari gutandukanya abanyarwanda

Uru rubyiruko rwaje mu Rwanda mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko n’abanyeshuri bayobora abandi muri Kaminuza zo muri Afurika yatangiye tariki 25 Nyakanga 2018, iyi nama ikazasozwa kuri uyu wa 28 Nyakanga 2018 aho baba bamaze iminsi ine bungurana ibitekerezo ku iterambere rya Afurika.