Published Monday , on 4 November 2019, 16:22:54 by Christophe Hitayezu

Hari imishinga ishyirwa mu bikorwa ikagera ku ntego ariko hari n’indi icika intege yemwe ikazibagirana nyamara yaragenzeho ingengo y’imari nini. Akenshi ibi byaba binaterwa no kuba abaturage batarayiyumvisemo ngo bayigiremo uruhare hibandwa ku byo bakeneye kurusha ibindi.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ishami ry’u Rwanda ry’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International (TI Rwanda), Apollinaire Mupiganyi, avuga ko iyo imishinga itagizwemo uruhare n’abaturage ikunze kutagera ku ntego.

Agira ati, “Kudaha amakuru akwiye umugenerwabikorwa ariwe muturage, no kudaha amakuru akwiye abandi bafatanyabikorwa barimo abanyamakuru, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse yewe n’abakuru b’imidugudu, biri mu mpamvu zituma imwe mu mishinga itagera ku ntego.”

Avuga ko hari aho hejuru ya 40% by’abakuru b’imidugudu bavuga ko imishinga igiye gukorerwa mu midugudu yabo baba batazi icyo igamije, kandi ko kugirango barengere ibyashyizwe mu bikorwa bisaba ko bo kimwe n’abandi baturage baba babigizemo uruhare.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya mbere Ugushyingo ubwo hatangizwaga umushinga wo kurengera ibidukikije mu Karere ka Gicumbi, ni umushinga TI Rwanda izagiramo uruhare cyane cyane mu kongera uruhare rw’umuturage ndetse no gukorera mu mucyo.

Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi, Epimaque Habimana avuga ko nta buryo bwashyizweho bwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’amadolari y’Amerika 33 154 432, gusa akagaragaza ko ibizakorwa bizwi kuko bazibanda ku kurwanya isuri.

Agira ati urebye imiterere y’akarere ka Gicumbi, ““Ntabwo wakora ibikorwa byo kurwanya isuri ngo hagire ubyanga.”

Hari imwe mu mishinga yagiye izana ingufu nyuma igacika intege, aha twavuga nk’umushinga wa Biogas yagabanyije umurego watangiranye.