Published Monday , on 21 December 2020, 14:16:16 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bisanze ari ingaragu mu bitabo byirangamimerere kandi barashyingiwe byemewe namategeko bavuga ko byabateje ibibazo harimo no kubuzwa uburenganzira ku mitungo yabo.

Umubare munini w’abagaragaje iki kibazo cyo kwisanga ari ingaragu kandi barasezeranye, ni bamwe mu bagiye basezerana imbere y’amategeko mu kivunge, ndetse n’abandi bake basezeranye atari mu buryo bwa rusange.
bose bahuriza ku kuba hari ubwo bajya kwaka serivise z’abashakanye bagatungurwa no gusanga ari ingaragu.

Nyirabakarani Marceline ni umwe mu bahuye n’iki kibazo utuye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Kabatwa.

Avuga ko yasezeranye n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko ariko bikozwe mu buryo bwa rusange.

Nyuma yaje kugirana amakimbirane n’umugabo we yatumye batandukana ariko bitanyuze mu mategeko (umugabo aba ukwe n’umugore ukwe) yajya kumusaba imirima yo guhinga akamubwira ko umutungo ari uwe gusa, agiye kumurega bareba mu gitabo cy’irangamimerere basanga akiri ingaragu.

Yagize ati " Hashize imyaka 12 mbana n’umugabo twasezeranye mu Murenge, tumaze kubyarana abana bane mu rugo hatangiye kuba amakimbirane ashingiye ku mutungo, aho nacuruzaga nza guhomba miliyoni, musaba ko dutanga umwe mu mirima twaguze mu byo twungutse ariko aranga, kuva ubwo twahoraga dutongana akajya ankubita andaza no hanze kugeza ubwo nahukanye ngo atazanyica, nyuma nasubiyeyo kumusaba imirima yo guhingamo ambwira ko ntari umugore we, mureze barebye mu gitabo basanga tutarasezeranye, ubu singira aho kuba ahubwo anyita ko nari indaya aho kuba umugore we."

Uwineza Aline atuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze nawe avuga ko umugabo we babanaga baranasezeranye, nyuma umugabo aza kumuca mu rihumye yiyandikaho imitungo bari bafitanye irimo imodoka n’inzu, ubu bikaba byarabashoye mu manza, kuko mu gitabo cy’irangamimerere batanditswe nk’abasezeranye.

yagize ati"Narimaranye n’umugabo wanjye imyaka umunani twubakanye inzu twabagamo ndetse tunagura imodoka, nyuma tuza kugirana amakimbirana dusa nkaho tubanye nabi, azakuca inyuma agurisha iyo nzu ntabizi ata urugo aragenda hashize igihe aragaruka aje na bwo agurisha ya modoka, mbona baje kuyisohora mu gipangu mbajije bambwira ko bayigurishije mu gihe ngiye nsanga ndi ingaragu na ya mitungo yose ibaruye ku mugabo na we ni ingaragu."Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubu ari mu manza byamucanze ntaho kuba afite yirirwa asembere yarafite inzu ndetse n’imodoka agasaba leta ko yakurikirana iki kibazo.

Kanamugire Laurent wo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba avuga ko byamubayeho ariko yabimenye agiye kwakaingizanyo muri bank arayibura, ngo ubu ari mu nzira abikosoza.

Yagize ati"Maranye n’umugore wanjye imyaka icyenda dufitanye abana batatu nagiye kwaka inguzanyo bansaba ibyangombwa nza gutungurwa nuko nasanze ndi ingaragu, Abana babiri bari banditse kuri njyewe na ho umwe yanditse ku mugore numva birantangaje ariko ubu ndi kubikosoza ariko urumva ko byanteshehe umwanya, Kandi nuko nabimenye Kare byari no kizanteza ibindi bibazo Wenda ntazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze Manzi Jean Pierre avuga ko iki kibazo gihari Kuko hari igihe abakozi bashinzwe irangamimerere basezeranyaga abantu ntibabandike.

Yagize ati "Iki kibazo mu murenge wacu kirahari kuko akenshi usanga hari abakozi bashinzwe irangamimerere basezeranyaga abantu ntibabandike, cyangwa nkatwe hari n’igihe hari intambara y’abacengezi batwitse ibitabo bari banditsemo bigatuma rero ntaho banditse."

Akomeza avugako batangije ubukangurambaga bwo mu mudugudu basaba abantu kureba neza no kugenzura ko banditse mu bitabo by’irangamimerere, gusa na none uwo byabayeho igisabwa ntakindi ni ukujya mu rukiko akagaragaza ibimenyetso ubundi akongera akandikwa.

Kuri iki kibazo umukozi muri Minisiteri yUbutegetsi bwigihugu (MINALOC) ushinzwe itumanaho avuga ko Muri iki gihe abantu bamaze gushyingiranwa imbere yamategeko bahita bashyirwa mu ikoranabuhanga, nubwo hari abajya bagaragaza ko umwirondoro wabo utigeze uhinduka mu gihe bagiye nko gusaba ibyangombwa runaka.

Gusa akomeza avuga ko aba na bo bafashwa kubihindura kandi ntabwo bitwara umwanya, bitwaza icyangombwa uwabasezeranyije yabahaye, ubundi umwanditsi agahita abahindurira.

Ati “Tuributsa abashyingirwa imbere yamategeko kujya na bo ubwabo bazirikana kubaza uwabasezeranyije niba yamaze kubahindurira umwirondoro wabo kugira ngo bahave bizeye neza ko byose birangiye.

Ku birebana nabadashobora kugira icyo bagaragaza nkikenyetso ko basezeranye, ubuyobozi bugendera ku itegeko rigenga abantu numuryango aho rigena ingingo irebana no kubona ibyo byangombwa.

Iyo ngingo ya 86 igena ko hagomba kubaho urubanza rusimbura inyandiko yirangamimerere. Ivuga ko uretse inyandiko yivuka yakorewe mu Rwanda, inyandiko yirangamimerere yose yaba yarakorewe mu Rwanda cyangwa mu mahanga itabonetse ku mpamvu iyo ari yo yose, isimburwa nurubanza ruciwe, bisabwe numuntu wese ubifitemo inyungu, mu rukiko rubifitiye ububasha rwaho uyisaba atuye cyangwa aba.

Umuburanyi muri uru rubanza agomba gushyikiriza urukiko ibimenyetso byose bishoboka byemeza ko iyo nyandiko yabayeho koko.Urukiko rushobora gutegeka ko habaho iperereza igihe rubona ko ari ngombwa.