Published Tuesday , on 2 April 2019, 17:15:54 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ermias Asghedom, wari uzwi nka Nipsey Hussle, ni umuhanzi w’icyamamare wo mu njyana ya Hiphop wabaga mu gace ka Los Angeles ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse kuraswa arapfa gusa urupfu rwe rwateye agahinda benshi mu bahanzi bakomeye nka Rihanna, Drake, J. Cole n’abandi.

Uyu muhanzi wari ufite imyaka 33 yatabarutse ku itariki 31 Werurwe 2019 arasiwe ku nzu ye icuruza imyenda i Los Angeles.

Umuhanzi Drake, wafataga Nipsey nk’impano ikomeye n’umugabo w’icyubahiro, yagize ati "Ncitse intege cyane kumva iyo nkuru y’incamugongo, twahuye mu myaka myinshi ishize, twiteguraga gukorana indirimbo mu ki rigiye kuza, none uhise ugenda gutyo, ushegeshe ibyiyumviro byanjye ."


Aha yari kumwe n’abaraperi Drake na T.I

Naho Rihanna, kuri Twitter yagize ati "Ibi ntibyumvikana, roho yange irashegeshwe."

Uretse umuraperi Nipsey, hari abandi bantu babiri bakomerekeye muri ubu bugizi bwa nabi hanze ya Marathon Clothing mu majyepfo ya Los Angeles.

Chris Ramierez wo muri Police ya Los Angeles yabwiye itangazamakuru ko aho habereye kurasa hari umusore w’umwirabura baketse.


Aha yabaga yishimiwe, ni uboshye imisatsi.

Uyu muhanzi yishwe yari mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards aho yari ahatanye na Cardi B, Mac Miller, Pusha T na Travis Scott kuri album ye yise Victory lap.

Pusha abinyujije kuri instagram yagize ati "Uri umuntu uboneka hakeya, biteye agahinda kubona udusize Nip, gusa ikizanyomora inguma ni ukuzumva ufite umugisha uturije mu ijuru, ubu nari niteguye kugirana nawe ibihe byiza muri muzika uyu mwaka, urantengushye."


Nipsey, wambaye umutuku, ari kumwe na Dj Khaled, Jay Z n’abandi

J. Cole, abinyujije kuri Twitter yagize ati "Nipsey wowe w’umunyabigwi. Nubahaga kandi ngashimishwa bikomeye n’inzira yawe muri muzika, cyane cyane ku byo ukorera abaturanyi. Nabonye amakuru, wajegeje umutima wanjye, uwuzuza intimba, ndasabira cyane umukunzi wawe. Ntagushidikanya ko Imana yari igufiteho umugambi."


Yari umunyempano udashakisha

Uretse ibyamamare n’umuyobozi w’umugi wa Los Angeles, Eric Garcetti, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’uyu muraperi, yagize ati "Urupfu rwa Hussle ni imwe mu nkuru mbi numvise, amagambo ntiyasobanura akababaro dufite, Nipsey ntiyari umuhanzi w’igihangange gusa ahubwo yari umubyeyi mwiza n’umuntu ubanira neza abandi "


Uyu muhanzi yacishaga make akagira n’impanuro, yari ubwo yagize ati Rimwe na rimwe biba ngombwa ko utera intambwe ebyiri ujya inyuma ngo utere icumi ujya mbere".

Kuri ubu mu gihugu cya Eritrea nabo bari mu gahinda kuko uyu muhanzi ahafite inkomoko aho ise umubyara ari ho akomoka aho yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahunze intambara ari naho yahuriye na nyina w’umunyamerikakazi.


Muri Eritrea byari agahinda bunamira Nepsey