Published Thursday , on 1 September 2022, 00:59:39 by Aisha Umukobwa

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwafunze Muhinzi Anatole ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano, ibyaha biteganywa bikanahanwa n’ingingo ya 262 n’iya 276 mu gitabo cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano rusange.

Muhizi ari mu baturage bagejeje ibibazo byabo kuri Perezida wa Republika ubwo yari mu ruzinduko mu ntara y’I Burengerazuba mu karere ka Nyamasheke.

Yavuze ko BNR yamwimye ibyangombwa by’ubutaka harimo n’iby’inzu ye iherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda.

Ngo mu mwaka wa 2015 nibwo Muhizi yaguze na Rutagengwa Jean Leon iyo nzu nyuma yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itatanzweho ingwate muri banki.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B Murangira yavuze ko Muhizi abeshya. Ati: “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Muhizi yabeshye,

ahubwo yanze kuva mu nzu nyuma yo gutsindwa urubanza agategekwa n’Urukiko kuva muri iyo nzu. Iperereza rigaragaza nanone ko iyo nzu yari yaratanzwe nk’ingwate y’umwenda wa miliyoni 31Frw, Rutagengwa Jean Leon yari yarafashe muri BNR”.

Aregera Perezida, Muhizi yavuze ko mu gushaka ibyangombwa by’umutungo aribwo yaje kumenya ko iyo nzu yagurishijwe mu buriganya, kuko yari ingwate muri banki. Yaje gutsindwa n’urubanza yari yarezemo ibiro by’ubutaka mu rukiko Rukuru rwa Nyanza.

Amaze kumva ikibazo cye,Perezida Kagame yahise asaba inzego bireba kubikurikirana gushakira igisubizo icyo kibazo bitarenze iminsi itatu.

RIB yagaragaje ko BNR yaje kwandikira ibiro bishinzwe ubutaka ibasaba gushyiraho itambamira kuri iyo nzu, nyuma yo gutsinda urubanza rwo gukoresha inyandiko mpimbano yaregagamo Rutagengwa.

Iperereza rirakomeje, Muhizi afungiye kuri station ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye irimo gukorwa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.