Published Thursday , on 18 October 2018, 07:25:35 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018 , Ambasade ya Amerika mu Rwanda ibinyujije muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Genocide (CNLG) yahaye urwibutso rwa Nyamata inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 88 azarufasha kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.

Iyi nkunga ije ari iya kabiri kuko iya mbere ya miliyoni zisaga 65 yari yayihaye uru rwibutso muri 2015.

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yavuze ko Amerika izaguma gukora uko ishoboye kugira ngo aba bazize akarengane iyicwa ryabo ritazibagirana.

Yagize ati: "Turashaka ko ibyabaye hano ndetse n’ahandi hose mu Rwanda muri 1994 bitazibagirana ndetse ntibyongere no kuba ahandi hose."

Yongeyeho ko bikomeye kwiyumvisha ukuntu abantu b’ingeri zose bishwe nta n’umwe ugiriwe impuhwe.

Ambasaderi Peter Vrooman, Dr. Bizimana Jean Damascene na Meya Mutabazi

Dr. Bizimana Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yavuze ko bishimiye iyi nkunga kuko izafasha urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuyisobanukirwa binyuze mu bimenyetso bizabungabungwa hifashishijwe iyi nkunga.

Yongeyeho ko inkunga yatanzwe bwa mbere yafashije mu gusukura imyenda iri kuri 10 m³ kuko yose hamwe iri ahangana na m³ 40.

Yakomeje avuga ko bizeye ko n’iyi yari yasigaye iyi nkunga izabafasha kuyisukura.

Imwe mu myenda yasukuwe

Muhoza Martin inzobere mu kubungabunga ibimenyetso n’amateka bya Jenoside ukorera kuri uru rwibutso ndetse n’izindi zo muri Bugesera yatubwiye ko iyi myenda bayisukura bifashishije imashini yitwa Tumbler . Iyi mashini yakorewe mu Rwanda hifashishijwe Umunyamerika ikoreshwa n’amashanyarazi, aho bashyiramo imyenda idakomeye cyane maze uko yikaraga ikagenda iyisukura.

Dr. Bizimana yavuze ko ubu uturere 14 twamaze kubona abahuguriwe gucunga no kubungabunga inzibutso . Aba bahuguwe n’inzobere zaturutse muri Kaminuza ya Pennsylvania ndetse ngo zigiye kuzongera zitumirwe zihugure abo mu turere 16 twasigaye.

Nambajimana Jean Pierre wungirije uhagarariye Ibuka muri Bugesera yavuze ko uru rwibutso rwahoze ari Paruwasi rushyinguwemo abasaga miliyoni 45 bahaguye no mu nkengero zaho muri Jenoside , anasaba urubyiruko kujya rwihatira gusura inzibutso ngo rusobanukirwe byinshi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.