Published Wednesday , on 6 November 2019, 22:55:48 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ku cyicaro cya Kiliziya Gaturika i Vatican haravugwa inkuru y’ababikira babiri birukanywe kubera ko batwite.

Nk’uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabyanditse, ngo kuri ubu Kiliziya Gatolika yatangije iperereza ry’umwihariko ku babikira babiri bakomoka muri Afurika, ariko bakaba bakoreraga umurimo w’Imana i Vatican mu Butaliyani.
Aba babikira ngo baheruka gukorera urugendo rw’ivugabutumwa muri Afurika gusa ngo basubiyeyo [i Vatican], ni bwo hagaragaye ibimenyetso ko batwite.

Mu ndahiro abakobwa bagiye kwiyegurira Imana bagirana na Kiliziya Gatolika, bemerera Imana n’abantu ko mu buzima bwabo baciye ukubiri no gukora imibonano mpuzabitsina.

Iby’uko aba bakozi b’Imana bafite inda byamenyekanye ubwo umubikira umwe w’imyaka 34, yajyaga kwisuzumisha ku bitaro yumva atameze neza mu nda, nyuma ngo yaje koherezwa ku bitaro by’ahitwa Palermo, ari naho byemerejwe ko atwite.

Bikimara kumenyekana ngo yahise ahagarikwa yoherezwa mu gihugu cye.

Undi nawe ukomoka muri Madagascar wari ufite inda y’ukwezi kumwe, nawe yahagaritswe asubizwa mu gihugu cye.

The Sun yanditse ko yahamirijwe ayo makuru n’umwe mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika ko koko bahagaritswe basubira mu bihugu byabo kwita ku bo batwite cyane ko barenze ku mahame agenga ababikira, ko kandi hahise hatangizwa iperereza ryihuse.