Published Thursday , on 4 April 2019, 13:04:47 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu mukino wa Championnat yo mu Bwongereza waraye ubaye Manchester United ntiyorohewe kuko Wolves yayitsinze bikomeza gushyira mu mibare myinshi umutoza Olé Gunnar Solskjaer yo kuza mu makipe ane ya mbere.

Ibi byose ni ukugira ngo ikipe y’i Manchester ibashe kuzakina imikino ya UEFA champions League, aho ibishoboka ari uko batwara igikombe cya Champions League cyangwa se bakabona umwanya wa Kane muri Championnat y’u Bwongereza.

Muri uyu mukino Manchester United yatsinzwe 2 kuri kimwe.

Manchester United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13 gitsinzwe na Scott McTominay, ibyishimo byayo ntibyatinze kuko ku munota wa 25, Diogo Jota yishyuye iki gitego, iby’iyi kipe byaje kuzamba ku munota wa 57, aho myugariro Ashley Young ari nawe kapiteni yasohowe mu kibuga ahawe ikarita itukura.

Ku munota wa 77, ku guhuzagurika kwa ba myugariro ba Manchester United, Chris Smalling yitsinze igitego cyahaye ibyishimo by’intsinzi ikipe ya Wolves ku kibuga cyayo, ni nako umukino warangiye.


Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Wolves n’agahinda ku bakinnyi ba Manchester United

Kuri ubu atatu arimo guhatana mu manota, Manchester United iranganya na Tottenham amanota 61, Chelsea irimo kuzotsa igitutu n’amanota 60. Arsenal yo iziri imbere n’amanota 63, zose ziyobowe na Liverpool n’amanota 79, naho Manchester city 77.

Mu yindi mikino y’amakipe akomeye FC Barcelona yacitse Villarreal banganya 4-4, aho byageze ku munota wa 80 ari 4 bya Villareal kuri 2 bya FC Barcelona, Messi utari wabanje mu kibuga yaje kwinjira ahindura ibintu we na Suarez batanga umusanzu wabo mu kunganya na Villarreal. Naho mu Butaliyani Juventus itsinda Cagliari 2-0.


Messi wasimbuye ku munota wa 61,yaje ahindura ibintu

Atletico Madrid yatsinze 2-0. Girona bya Greizman na Godin