banner
featured image

Abamotari n’abanyonzi basabwe kubaha ubuzima bwabo n’ubwabo batwara

thumb

By Aisha Umukobwa

Thu Dec 08 2022

Mu bukangurambaga bwa polisi bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda,abamotari n’abanyonzi basabwe kwirinda amakosa n’uburangare byatumye baza ku isonga mu guteza impanuka harimo n’izahitanye ubuzima bw’abo bari batwaye muri uyu mwaka wa 2022.

Muri iyi gahunda yiswe ’Gerayo amahoro’ Polisi y’u Rwanda,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka, abamotari bagize uruhare mu mpanuka 4252,zahitanye ubuzima bw’abantu 150 mu bantu 617 bahitanywe n’impanuka zose zabaye muri rusange.

Abatwara amagare bagize uruhare mu mpanuka 1571 zatwaye ubuzima bw’abantu 183.

Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi n’imirimo muri pilisi yo mu muhanda DCGP Ujeneza Jeanne Chantal yasabye abamotari n’abanyonzi kwisubiraho.

“Icyo dushyize imbere ni ukugabanya impanuka zo mu muhanda kandi namwe abamotari n’abanyonzi mubigizemo uruhare. Hari imyitwarire abamotari n’abatwara amagare bakora agateza impanuka, kandi yagombaga kwirindwa”.

DCGP Ujeneza Jeanne Chantal

Uyu Muyobozi yavuze ko impanuka nyinshi zatewe n’umuvuduko wa bamwe mu bamotari, kunywa ibisindisha no kuvugira kuri za telefoni ngendanwa.

Yanakomoje ku bagenda basesera mu modoka n’ababa bafite umuvuduko uri hejuru.

Abatwara amagare bagenda bafashe ku modoka inyuma ndetse n’abatwara amasaha ya nijoro nyuma ya saa kumi n’ebyiri na bo ngo bari mu bongera umubare w’impanuka ziba mu muhanda.

Ujeneza ati: “Ayo ni amakosa akorwa kandi byashoboka ko yakwirindwa, turabasaba kuyareka no kuyirinda. Mwite ku buzima bwanyu ndetse n’ubw’abo mutwara.’’

Ubukangurambaga bwa ’Gerayo amahoro’ bwasubukuriwe mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Muhanga.

Ubusanzwe bwatangijwe mu mwaka wa 2019, bukaba bwari bwarahagaze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 , zatumaga abantu badahurira hamwe ari benshi.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg