
Korali Rangurura ikorera umurimo w’Imana kuri Paruwasi ya ADEPR Gihogwe yakoze umuganda hamwe n’abandi bakirisitu bubakira umuturage utishoboye wasenyewe n’ibiza muri gahunda yayo y’icyumweru cy’ivugabutumwa bise Rangurura Evangelical Week, igiterane ngarukamwaka kigamije ububyutse, kuvuga ubutumwa bwiza no gukora ibikorwa byo gufasha.
Kuri uyu wa Gatandatu wa nyuma uzoza ukwezi kwa Nyakanga nk’uko bisanzwe mu gihugu cyose ko haba umuganda ngarukakwezi, aho abanyarwanda bifatanya bakagira igikorwa kibahuza cyubaka igihungu, Korali Rangurura yo yahisemo kubakira umuntu umwe wo mu murenge wa Jali wasenyewe n’ibiza akaba yakodesherezwaga na Leta kuko atagira aho aba.
Karake Straton utuye mu murenge wa Jali mu kagari ka Nyaburiba mu mudugudu wa Mataba wubakiwe iyi nzu avuga ko atagira aho kuba kuko yaratuye mu manegeka imvura yagwa ikamusenyera, ubu akaba yakodesherezwaga na Leta. Avuga ko anezerewe kuba agiye kubona aho aba. Yagize ati “ndanezerewe Kubwo kubakirwa iyi nzu n’abagiraneza nanjye nkaba ngiye kubona aho ndambika umusaya nk’abandi. Ndashima Imana n’aba bakirisitu baje kumfasha kandi nkanashimira leta yacu itoza abanyarwanda kuba umwe ndetse no gufashanya muri byose. Imana ihe umugisha umuntu wese ugize uruhari mu kugirango mbone aho kuba”.
Umuyobozi wa Korali Rangurura, Simeon Kwizera, avuga ko babitekerejeho bakabona bakwiriye kwifatanya n’uyu muturage utagira aho kuba. Iyi Korali kandi yanatumiye Korali Goshen yo mu karere ka Musanze nabo baza kwifatanya muri uyu muganda. Kwizera yagize ati “iki gikorwa cy’umuganda w’uyu munsi twagitekerejeho tubona ko cyagira akamaro dufatanije n’abaturage b’uyu murenge ndetse na Korali twatumiye mugiterane dufite cy’ivugabutumwa nayo ikaza tugafatanya kuko gutanga amafranga biba bikenewe ariko n’imbaraga zacu nazo ni ingenzi, kandi turashima ko byagenze neza”.
Ndayisenga Emmanuel ni umuyobozi wa Korali Goshen Musanze, avuga ko baje kwifatanya na Korali Rangurura kuko kubwiriza ubutumwa mu ndirimbo gusa nta gikorwa bakora bidakwiriye umukirisitu nyawe. Yagize ati “badusaba kuza kuririmba hano twabonye bihuye n’itariki y’umuganda twahise natwe tubasaba ko twakorana umuganda na bo tugafatanya gufasha abatishoboye kuko ariwo muhamagaro wacu. Ubu rero byadushimishije ko twakoze uyu murimo mwiza wo gufasha abatishoboye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Jali, Oliver Ingabire, avuga ko iki gikorwa cy’umuganda bakoze ku bufatanye na ADEPR Gihogwe ndetse n’abaturage b’umurenge wa Jali gifite icyo kivuze kinini kuko ubusanzwe amadini n’amatorero areba abayoboke babo bakaba aribo bafashwa gusa, ariko ubu bakaba batarabigendeyeho. Yagize ati “kuba twafatanyije n’abakirisitu b’itorero ry’ADEPR ni ibyo kwishimira. Batwatse umuntu ubabaye bakubakira maze tubaha umwe mu bo dufite. Kuri ubu rero murabona ko inzu yatangiye kandi tuzakomeza gufatanya kugeza yuzuye neza. N’ibyo kwishimira rero kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima”
Iyi nzu izaba ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse ikagira igikoni, ubwogero ndetse n’ubwiherero, ikazuzura itwaye asaga miliyoni umunani. Umuganda wakozwe uyu munsi ukaba ubarirwa agaciro ka miliyoni ebyiri, bakaba bateganya ko izuzura bitarenze ukwezi gutaha.