Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatsibo mu Kagari ka Manishya bahinga mu gishanga cya Walufu ntibakozwa ibyo kuba bahingana inkweto zimenyerewe nka bote mu rwego rwo kwirinda indwara nk’inzoka za bilariziyoze. Nubwo ubuyobozi bubibashishikariza bavuga ko ntaho byabaye kandi ko bumva batabishobora kuko bigoye cyane.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gishishikariza abaturage by’umwihariko abahinzi guhinga bambaye inkweto za bote, cyane ku bahinga mu bishanga birinda inzoka za bilariziyoze cyane ko ariho zikunze kugaragara. Bagasaba abahinzi kuba bafite bote bambara bahinga mu kwirinda ko izi nzoka za bilariziyoze zabinjira cyane ko zigira ingaruka mu buzima bwabo. Gusa muri aba baturage harimo bamwe batabikozwa, n’ubwo baba bazifite bakavuga ko batabivamo kuko ngo bigoye, ko ahubwo bazambara bahingutse.


Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko abayobozi babibashishikariza, gusa bo bakavuga ko bisaba imbaraga, ikindi ko n’ubwo baba bazifite zakoreshwa n’abana cyangwa abagabo bajya kwahira ubwatsi bw’amatungo.
Mukakalisa Marie Xaveur yagize Ati “maze imyaka 20 mpinga nicyo kintunze, sinigeze mpingana inkweto kuva nabaho. Ntabwo ari uko boti zidahari arikose mu byukuri ubu nanjye ngana ntya nzambare inkweto nze mu murima! Ibyo bireba abagabo cyangwa abana ariko nta mugore cyangwa umukecuru wo gukururana n’inkweto aje guhinga, rwose ntaho byabaye”.
Sindayigaya Vedaste nawe ati “nibyo rwose badushishikariza kuza hano mu gishanga guhinga twambaye bote mu rwego ngo rwo kwirinda inzoka zatwinjira zikaba zadutera indwara, ariko biragoye cyane ahubwo iyo umuntu ahinguye aroga akambara inkweto, ariko ikintu cyo kuba twazijyana guhinga kiracyakomeye kuko ntabwo twamenyereye guhinga tuzambaye. Kandi n’iyo imvura iguye zuzuramo amazi bikagorana, tukaba twumva twaziharira abato”.
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC avuga ko bahagurukiye kurwanya iyi ndwara kandi nta bundi buryo bwo kubyirinda uretse kuba abahinzi bakwiriye kwirinda no kwikingira haba ibirenge cyangwa intoki kuko aribwo buryo bwo kuba bakwikingira. Yagize ati “uburyo bushoboka bwo kwirinda inzoka ya bilariziyoze bisaba ko abahinzi bikingira mu gihe bari guhinga kuko zikunze kuboneka mu bishanga, bityo abahinzi bakwiriye kumva ko bagomba kujya mu gishanga bambaye inkweto zizamuye hejuru zipfuka n’amaguru nka bote, ndetse no mintoki bikingiye ku buryo zitakwinjira. Bakwiriye ku byumva no kwirinda kuko iyi nzoka uyirwaye ishobora kuba yamwica igihe ativuje neza. Hari n’abayirwara bagatangira gukeka ko ari amarozi kuko igira ibimenyetso byinshi, hari n’igihe umuntu yihagarika hakaza amaraso abaturage bakavuga ko barozwe aho kujya kwivuga bikabaviramo urupfu ku bwo kutabimenya”
Bilharziose ni imwe mu ndwara umunani zititaweho uko bikwiye zikigaragara mu Rwanda, yandurwa n’abarenga miliyoni 240 ku mwaka ku isi hose, ikica abari hagati 4000 n’ibihumbi 200, ikanatera ukugwingira kw’abana.
Uretse ibi ngo hari n’aho ugera ukaba wanarwara cancer iyo izi nzoka zarenze umuntu. Mu Rwanda iyi ndwara ikunze kugira uruhare mu gutera igwingira, kuruka amaraso n’ibindi bibazo bitandukanye.