featured image

Gisagara: Barahamya ko imihanda bifuza ikozwe yahita ibihutishiriza iterambere

thumb

By Jean Claude Muvunyi

Tue Feb 28 2023

Nyuma yo gushima ibyiza by’umuhanda wa Km 13 za kaburimbo bahawe na Perezida Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga muri aka Karere, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 abatuye akarere Ka Gisagara bitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano bongeye gusaba indi mihanda bifuza ko yakorwa ikaborohereza ingendo ndetse n’ubuhahirane.

Byagarutsweho n’abitabiriye Inama y’igihugu y’umushyikirano bari bahuriye kuri site ya Gisagara

Gisagara ifite umuhanda umwe urimo kaburimbo uyihuza n’Akarere ka Huye, aho uva i Huye ukagera ku biro by’Akarere ka Gisagara. Nk’uko uwitwa Murindarugamba Jean Bosco wo mu Murenge wa Ndora yabigarutseho, yasabye umuhanda  Akanyaru Belt uhuza Intara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo. Uyu ni umuhanda wafatira Rwabusoro muri Nyanza ukinjira muri Gisagara ugaca mu Mirenge ikora ku mupaka w’u Burundi ukagera ku cyambu kiri mu Murenge wa Kigembe kijya i Burundi. Bivugwa ko wakoroshya ubuhahirane ndetse ukaba inzira ya bugufi ijya i Kigali ku turere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe kuko wahuza Bugesera n’Umujyi wa Kigali.

Umuhanda wa Km 13 uva mu mujyi wa Huye ukagera ku biro by’Akarere ka Gisagara

Abatuye aka Karere kandi bifuje umuhanda wa kaburimbo winjirira mu Murenge wa Save.

Abaganirije NONAHA bavuga ko uyu muhanda watuma Save ihita ihinduka umugi ngo dore ko n’ubundi hari ibikorwa remezo byinshi birimo amashuri makuru na Kaminuza, amadini n’amatorero ndetse hakaba hanegereye umujyi wa Huye.

Perezida Kagame agaruka ku bikorwa remezo yashimye ko buri karere kamaze kugeramo kaburimbo n’ubwo itaragera ku kigero gihagije.

Ygize ati ‘’Ubu uturere twose dufite imihanda ibasha kutugeza hano mu mujyi wa Kigali”.

Abatuye muri aka Karere ka Gisagara bavuga kandi ko basaba iyi mihanda kuko abasaga 98% by’abagatuye ari abahinzi kugira ngo ige ibafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Minisitiri ushwinzwe ibikorwa remezo Uwase Patricie yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga mu iyubakwa ry’imihinda dore ko ubushakashatsi buheruka gusohoka bwashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite imihanda myiza. 

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg