
Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge “RSB” kigaragaza ko kuba u Rwanda rwarahawe icyemezo mpuzamahanga cyo gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa ari amahirwe akomeye y’u Rwanda ku isoko rya Afurika.
Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda wo gutanga ibyemezo bihamya ubushobozi n’ubuziranenge mu mikorere y’ibigo bitanga serivise, bamwe mu bahagarariye ibi bigo bagaragaje ko gukora ibicuruzwa bifite ibyangombwa by’ubuziranenge ari ikintu gikomeye ku isoko ry’u Rwanda n’amasoko mpuzamahanga.
Ingabire Blandine akorere ikigo gikora ibiryo byongereyemo imyunyu ngugu, avuga ko ikigo akorera gifite ubupimiro (Laboratoire) bupima ibyujuje ubuziranenge. Avuga ko bibafasha mu gucuruza ibyo bakora kuko bicuruzwa ku rwego mpuzamahanga. Yagize ati “iyo ufite iki cyemezo byongera ubushobozi bwo gucuruza kuko imbogamizi n’inzitizi uba warazikuyeho haba aho ugura kugeza aho ucuruza.”
Umuyobozi w’ishami ritanga ibirango by’ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, Bajeneza Jean Pierre avuga ko kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bifite Laboratoire zipima ubuziranenge bwemewe ku rwego mpuzamahanga bituma na bimwe mu bihugu by’Afurika bisaba ko u Rwanda rwabifasha gupima serivise zabyo zigahabwa ibirango by’ubuziranenge. Yagize ati “ku gihugu cyacu gutanga ibirango ku bigo byujuje ubuziranenge byarazamutse kugeza naho dusigaye dutanga service z’ubuziranenge mu bihugu byo hanze. Navuga nka Uganda ndetse na Nigeria kandi kugeza ubu hari n’ibindi bihugu biri mu nzira bitugana, navuga ko rero icyemezo cy’ubuziranenge kugihabwa bifungura imiryango kubatugana”
Umunyamabanga mukuru w’umuryango Nyafurika utsura ubuziranenge Dr Nsengimana Hermogene yagaragaje ko kuba ibihugu byinshi by’Afurika bitarabona ubushobozi bwo kubona ibyemezo mpuzamahanga bihamya ubushobozi n’ubuziranenge ku mikorere biri mu bidindiza iy’ubahirizwa ry’isoko nyafurika ku bicuruzwa. Yagize ati “ku rwego rwa Afurika turacyari kure kuko ntabwo turagera ku rwego rwo kuba ibihugu byagira izo za Laboratoire, gusa uyu munsi ni umunsi ukomeye kuko u Rwanda rwinjiye mu bihugi bike muri Afurica bifite izo za Laboratoire kuko kugeza ubu ari ibihugu umunani gusa. Rero haracyari urugendo rukomeye cyane ariko tuzakomeza kugera igihe ibihugu byose bibigezeho”
Kugeza ubu mu Rwanda ibicuruzwa bisaga 800 nibyo bimaze kubona ibirango by’ubuziranenge hakaba n’ibigo bisaga 100 byabonye ibirango mpuzamahanga by’ubuziranenge ku mikorere (ISO) naho ibihugu bya Afurika bimaze guhabwa iki kirango ni ibihugu umunani gusa n’u Rwanda rurimo.