featured image

Imurikagurisha ry’abanyamisiri ryagarutse i Kigali

thumb

By Nonaha

Sat Apr 22 2023

Imurikagurisha rimaze kumenyarwa nka “Egypt and Middle East Expo” ryongeye ryagarutse mu Rwanda. Kuri iyi nshuro rikazabera mu nyubako y’ubucuruzi ya MIC iherereye mu mujyi wa Kigali kuva tariki 28 Mata kugeza kuri 17 Gicurasi 2023.

Iri murikagurisha ritegurwa n’abanyamisiri ribera mu Rwanda kabiri mu mwaka, rikitabirwa n’abacuruzi baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane wa Aziya.

Ni imurikagurisha riba ririmo ibicuruzwa bitandukanye birimo imyambaro, imitaka, ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi byinshi.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg