featured image

Isano iri hagati ya Felicien Kabuga na radiyo RTLM, uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

thumb

By Aisha Umukobwa

Wed Oct 26 2022

I La Haye, mu gihugu cy’ubuholandi ahari kubera urubanza Felicien Kabuga aregwamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994; Umunyamakuru w’umufaransa Jean Francois Dupaquier yagaragaje ko isano iri hagati ya Kabuga n’imikorere ya Radio Television libre de milles colines RTLM igaragaza uruhare runini Kabuga yagize mu gukongeza urwango no gushishikariza abantu kwica abatutsi.

Ku wa 19 Ukwakira 2022,urukiko rwumvise abatangabuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha barimo na Dupaquier.Uyu munyamakuru yagaragaje ko ibiganiro bya RTLM Kabuga yari abereye umuyobozi byatangazaga ko umututsi ari umwanzi w’umuhutu.

Ibi yabyumvise ku ma kasete yasanze mu Rwanda nyuma ya Jenoside ubwo yazaga gutara inkuru ku banyamakuru bishwe yoherejwe na Reporteurs Frontières (RSF) ari kumwe na mugenzi we Jean-Pierre CHRETIEN.

“Byari bigoye cyane, ubwo twageraga mu Rwanda muri Nzeri 1994 twasanze i Kigali hari akajagari, harasahuwe kandi harasenywe. Twashakishije ibintu nk’ibikoresho bifata amajwi cyangwa ibinyamakuru byandikwaga n’abahezanguni.”Dupaquier asobanura uko yaje kumva ibiganiro bya radio RTLM.

Yarakomeje ati: “Twaje kubona kaseti zimwe na zimwe ziriho ibiganiro bya RTLM. Bidatinze twahise tugira kaseti zirenga 200 zijyanye na raporo.”

Iyi Raporo Dupaquier avuga,ni iyo yakoreye urwahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Usibye gushishikariza abayumva kwica abatutsi,mu biganiro bya RTLM, abanyamakuru bagaragazaga ko amasezerano ya Arusha yasinywe muri kanama 1993 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe na FPR nta gaciro afite ko ahubwo ko icyo yari agamije ari ukugambanira Abanyarwanda.

Icyemezo cya 1966 (2010) cy’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi giteganya ko ibihugu byose bifite inshingano yo gufatanya na IRMCT mu gushakisha abantu baregwa batarafatwa, kubafata, kubafunga, kubimura no kubayikiriza.

IRMCT yahawe ububasha, bwari bufitwe na TPIR, bwo kuburanisha uru rubanza kuva itangiye imirimo yayo ku itariki ya 1 Nyakanga 2012.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Vagn Joensen, Umucamanza yatanze Urwandiko rwo gufata Kabuga no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT ry’Arusha.

Ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, abayobozi bo mu Bufaransa bafatiye Kabuga hafi y’i Paris, bikomotse ku iperereza ryakozwe bafatanyije n’Ibiro bya Porokireri wa IRMCT.

Mu byaha aregwa harimo gushishikariza rubanda gukora Jenoside. By’umwihariko, ashinjwa kurema no guha intwaro Interahamwe, umutwe witwaraga gisilikali uregwa uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva uru rubanza aregwamo rwatangira kuburanishwa mu mizi, Kabuga Félicien yanze kurwitabira.

Ibivugwa ku ishingwa rya RTLM n’imikorere yayo

Urubuga www.irmct.org rwanditse ko Kabuga Félicien yari Perezida wa Komite y’abagize igitekerezo cyo gushinga Radiyo RTLM (“Comité d’Initiative de la Radio Télévision Libre des Milles Collines”) akaba na Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu (“Fonds de Défense Nationale”) kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994.

Uru rubuga ruvuga ko RTLM yashinzwe hagamijwe gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rukomeza kandi ruvuga ko Kabuga ariwe watanze amafaranga y’ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y’inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri ya Comité d’Initiative.

Bitewe n’izo ngufu zashowemo, RTLM yagize abayikurikira benshi vuba cyane imaze gutangira gukora itangazamakuru ryayo rya mbere muri Nyakanga 1993. Igihe Minisiteri y’Itangazamakuru yagerageje gufunga RTLM kubera gukwizakwiza urwango, ngo Kabuga yaritambitse, radio ikomeza gukora nta nkomyi.

Abatangabuhamya ku ruhande rw’ubushinjacyaha na bo bavuga ko ububasha Kabuga yari afite yabukoresheje mu kugira radiyo RTLM umuyoboro ushishikariza rubanda kwica abatutsi.

Jenoside itangiye ku ya 7 Mata 1994, RTLM yari hose, isakaza ibiganiro amasaha 24 kuri 24 ku buryo yarenze Radio Rwanda nka radiyo yumvwaga na benshi. Ibiganiro bya RTLM byahamagariye Abanyarwanda “gutsemba Abatutsi ku isi” no “kubazimiza burundu”. RTLM yategetse kandi Interahamwe gutera abantu runaka, inashishikariza cyane cyane abagore b’abatutsi gufatwa ku ngufu hanyuma bakicwa.

Usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, Kabuga nanone yateye inkunga itaziguye umutwe w’ Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri Jenoside.

Kabuga Félicien akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, gushishikariza mu ruhame mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, kurimbura, ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg