featured image

Kayonza: Hari abarumwa n’inzoka bakajya mu bagombozi batazi ko bivurwa kwa muganga

thumb

By Joselyne Uwimana

Sat Mar 11 2023

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyamirama mu Kagari ka Musumba bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuvuzi bwo kwigomboza iyo inzoka zifite ubumara zibarumye kuko batazi ko kwa muganga babivura. Bamwe mu bo zariye bataka ko bakurijemo kugira ubumuga n’ubwo baba barigomboje, bagasaba ko babona ubuvuzi.

Munyemana Patrice agira ati “kuva inzoka indumye hashize igihe naragiye mu bya kinyarwanda barangombora biroroha, nyuma nkomeza kuremba nigira inama yo kujya kwa muganga ngo ndebe ko bamvura. Nagezeyo bambwira ko ngo njya kubitaro bikuru i Ngoma. Sinzi niba ari uko natinze, ubu uruhande rwose rujya ruba pararize ntirukore kandi yarandumye ku rutoki, ariko bigira ingaruka uruhande rwose”.

Tuyizere Clementine nawe ati “nari ndyamye ari nijoro inzoka iraza induma agatoki, nahise niruka njya ku muganga ugombara, ampa imiti ndanywa iyindi ndayisiga, nkomeza gutyo nza gukira. Gusa iyo miti ikurinda ko bigera ku mutima ariko mbona umuntu adakira neza kuko ingaruka zo ni zose, nk’ubu iyo imvura iguye cyangwa hakonje ntabwo uruhande rumwe rwaho yandiye rukora, nkumva ubushagarira buzamuka bujya mugatuza maze umutima ugatera cyane, ubwo biba birangiye nta kintu nongera gukora kuko ntabwo mbishobora”.

Aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi ko bafashwa ubuvuzi bukabegerezwa kuko batabona uko bivuza cyane ko batari baziko uwarumwe n’inzoka ashobora kujya kwivuriza kwa muganga.

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC avuga ko umuntu wese wariwe n’inzoka ufite ubumara asabwa kwihutira kujya kwa muganga kuko umuntu inzoka yariye aba akeneye ubutabazi bwihuse kugirango bitamuviramo kuba yanapfa. Yagize ati “umuntu warumwe n’inzoka ifite ubuma aba akwiriye kwihutira kujya kwa muganga. Gusa burya inzoka zose ntabwo ariko zigira ubumara cyane nk’izo bita ikiryambeba n’izindi. Rero hakaba n’izigira ubumara bisaba ko uwo yarumye yihutita kujya kwa muganga kuko aba akeneye ubuvuzi bwihuse, utabikoze rero ngo abe yakwivuza neza bishobora kumubyarira ingaruka nyinshi zirimo kuba yarwara pararize cyangwa se bikaba byakuviramo urupfu. Nkaba nsaba abantu kujya bihutira kujya kwa muganga kuko ubuvuzi burahari kandi bakabikira byihuse kugirango birinde urupfu n’izindi ngaruka”

Buri mwaka mu Rwanda habonaka abantu basaga 1500 barumwa n’inzoka. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko kuribwa n’inzoka ari ikibazo cyugarije abatuye Isi kubera ko buri minota ine hapfa umuntu umwe azize ubumara bwazo.

Miliyoni 2,7 z’abatuye Isi barumwa n’inzoka cyangwa zikabacira mu maso buri mwaka, mu gihe abari hagati ya 81 000 na 138 000 bapfa buri mwaka bazize kurumwa n’inzoka. Ikindi kandi abagera ku bihumbi 400 000 bo babana n’ubumuga bwa burundu baterwa no kurumwa n’inzoka.

Ubumara bw’inzoka iyo bugeze mu muntu ntibukurwemo vuba bushobora kumutera kugagara umubiri wose ‘paralysé’ cyangwa kuva cyane bikamuviramo urupfu.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg