featured image

Kayonza: Hari abashidikanya ku buziranenge bw’udukingirizo bigatuma tudakoreshwa

thumb

By Joselyne Uwimana

Thu Apr 27 2023

Bamwe mu basore n’abagabo bo mu Karere ka Kayonza mu murenge wa Rukara bavuga ko babangamiwe n’udukingirizo bambara tugahita ducika, bo bagakeka ko tutujujuje ubuziranenge, bagahitamo kutureka kuko ngo ntacyo biba bimaze n’ubundi, bagasaba ko babonerwa utudacuka.

Mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA, ubwo RBC n’abandi bafatanyabikorwa bageraga ku isanteri ya Rukara, bagaragarijwe n’urubyiruko rukorera akazi mu isoko rya Rukara ko kwirinda SIDA babizi ariko bakabangamirwa n’udukingirizo bagura mu ma butike cyangwa bafata ku kigo nderabuzima bakoresha tugahita ducika, bigatuma bahitamo kutwihorera.

Bamwe mu bo twaganiriye basaba ubuyobozi ko bwabafasha Kubona udukingirizo tudacika kugirango barusheho kwikingira SIDA kuko utwo bafite ntacyo twabafasha

Kubwimana Vedaste yagize ati “kwirirwa SIDA turabizi ndetse no gukoresha agakingirizo rwose turakibuka ariko ikibazo urakambara wakora kagahita gacika. Rwose mudufashe baduhe utwiza tudacika kugirango tutazavaho twandura SIDA Kandi twakabaye twikingira”

Nkundimana Norbert nawe ati “icyo dusaba ni uko baduha udukingirizo twiza tudacika. Rwose jyewe njya kudufata ku kigo nderabuzima ariko iyo nkambaya ntangira gukora gahunda ngeze nko hagati ngasanga kacitse. Badufashije baduha utwiza pee”

Nyirinkindi Aime Ereneste ni umukozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko nta gakingirizo gacika ahuhwo biterwa n’uko wakambaye. Yagize ati “ntabwo udukingirizo tugurishwa mu maduka ari pirate nk’uko babivuga, ahubwo ni uko bakambara nabi. Bashobora kukambara karimo umwuka bigatuma gaturika. Ikindi gishoboka nuko bashobora kukagura bakakabika iminsi myinshi bakagendana mu mufuka bigatuma ya mavuta aba ariho ashiraho ku buryo bagakoresha kakaba kacika”

Urubyiruko by’umwihariko ruza ku isonga mu bahura n’ ingaruka zo kwishora mu busambanyi bakiri bato. Mu Rwanda imibare ikagaragaza ko abari munsi y’imyaka 24 ari bo bakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina. Abagera ku bihumbi 32 bigaragara ko bafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida, muri bo abagera ku bihumbi 2992 bari munsi y’imyaka 24.

Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye barenga ku ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94%, mu gihe 6% by’abanduye SIDA badafata imiti.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg