featured image

Kirehe: Urubyiruko rutiga rurifuza ‘Clubs’ zirwanya SIDA

thumb

By Joselyne Uwimana

Fri May 05 2023

Rumwe mu rubyiruko rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri ruravuga ko rwifuza amahuriro (Club) mu kagari cyangwa se mu mudugudu abafasha kwirinda SIDA, cyane ko hari bamwe baba bagifite imyumvire iri hasi yatuma bandura bakananduza abandi.

Aba basore n’inkumi bavuga ko ababyeyi bo mu cyaro badashobora kuganiriza abana ibyerekeranye n’imyororokere ya muntu, bityo hakaba hari abishobora mu busambanyi batitaye ku ndwara bashobora kuhandurira cyangwa se kwanduza aband, bakumva ko habayeho ihuriro ribahuriza hamwe hakagira ababihuguwe bigisha bagenzi babo byatanga umusaruro mwiza.

Uwimana Donatha atuye mu murenge wa Kigarama, yagize ati “Hari abantu benshi b’urubyiruko bishora mu busambanyi ntacyo bitayeho ugasanga badatekereza kwikingira. Nk’ubu usanga hari abakobwa benshi babyaye kandi burya iyo umuntu yabyaye biba bivuze ko akora imibonano mpuzabitsina atikingiye, bivuze ko rero yanakwandura SIDA kandi abenshi ba hano babyarana n’abashoferi b’amakamyo baturuka mu bindi bihugu duturanye. Rwose ntabwo baba baziranye pee! Ibyo rero bituma hari abandura”

Safari Jean Damascenne atuye mu murenge wa Gahara, nawe ati “hakenewe ahantu urubyiruko rutiga rwajya ruhurura, tukaganira uburyo bwo kwirinda ubusambanyi, kuko hano muri aka gace birakabije kandi ntabwo bikingira. Nta kwibuka agakingirizo bibaho ndakubwira ukuri, ariko habaye hari ahantu duhurira twese twakwigishanya basi unaniwe kwifata akaba yakoresha agakingirizo”

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janviere, avuga ko na bo nk’akarere babona ko bikwiriye cyane. Yagize ati “natwe turabibona ko izo Club zikenewe kandi zanahiozeho ari nayo mpamvu ubu dufite gahunda yo kongera kuzibyutsa kuko hari urubyiruko rwahuguwe muri buri kagari ruzadufasha kwigisha bagenzi babo, kandi twizeye ko bizagira imbaraga”

Mu karere ka Kirehe habarurwa abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bakabakaba ibihumbi bine. Leta y’u Rwanda ikaba ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA cyane cyane mu rubyiruko kuko ariho yugarije cyane muri iyi minsi.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg