featured image

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène agejeje ubutumwa ku Indangamirwa

thumb

By Bucyibaruta Kabera Samson

Thu Jul 20 2023

Mu kigo cy’igihugu cy’ubutore giherereye mu karere ka Burera hari kubera itorero Indangamirwa icyiciro cya 13, iri torero rikaba ritangiye ku wa 14 Nyakanga rikaba rizasozwa ku wa 24 Kanama 2023.

Iri torero rikaba ahanini rizafasha abaryitabiriye kuba kuba intagamburuzwa mu bibazo bahura nabyo mubuzima,kuba abaranga b’u Rwanda barushakira imbuto n’amaboko hirya no hino ndetse no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda ,icyerekezo cy’igihugu no kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Kuri iyi nshuro iri torero rikaba ryaritabiriwe n’abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga,abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye biga mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda,indashyikirwa zivuye ku rugerero rw’inkomezabigwi n’abayobozi b’urubyiruko.

Bamwe mu rubyiruko bitabira itorero indangamirwa baganiriye na NONAHA, bitabiriye iri torero indamirwa icyiciro cya 13, baragagaza icyo biteze  muri iri torero.

Yves Ishimwe umwe mubitabiriye iri torero waje aturutse muri Koreya y’Amajyepfo (South Korea) avugako iri torero akimara kumvako azarijyamo byamunejeje cyane ndetse akumva ko agiye kungukiramo byinshi birimo indangagaciro na kirazira no gukunda u Rwanda.

Ati:” Mu mahanga habayo abana baba baravutse kubahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, tugomba kunyomoza ibyo bagenda bandika ku mbuga nkoranyambaga tubigishe indangagaciro na kirazira tuzaba tuvomye hano mu itorero.” Akomeza avugako azabashishikariza nabo kwitabira iri torero.

Ibi kandi abihuriraho na Mukashema Christine ukomoka mu karere ka Rusizi,Umurenge wa Gashonga witabiriye nawe iri torero ati:” Hano ngiye kuhakura indangagaciro na kirazira bigomba kuranga intore,avugako indangagaciro y’ubwitange izamfasha kubyo nasabwa byose byubaka  nabikora(…)”

Dr Bizimana Jean Damascène ,Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, avuga ko itorero rifasha urubyiruko kumenya indangagaciro zikwiye kururanga, ndetse no gukunda igihugu.

Ati:” Tuba twifuza kubaha umwihariko wo kugirango aho bagiye bagire indangagaciro z’imena,z’ingenzi zikomeye zibaranga bagomba kugenderaho kugirango bibafashe gukomeza kuba abanyarwanda bahamye,abanyarwanda bubaka igihugu,bibafashe kwirinda n’ibibashuka bigenda bigaragara cyane cyane abari mu mahanga n’ingeso mpuzamahanga zivuye mu mahanga(…)”.

 Yavuzeko baziga imyitozo ya gisirikare n’amasomo ya gisirikare ndetse ibi bikaba bizabafasha kumva uko bagomba gukunda igihugu ndetse bamwe muribo bashobora no gufata umwanzuro wo gukorera igihugu binyuze kujya mu gisirikare.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg