Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze mu murenge wa gacaca bavuga ko nta mpungenge bafite zo kuba bakingiza abana babo COVID-19 kuko na bo bikingije ntibigire ingaruka, bityo ko nta kibazo bakibigiraho ari nayo mpamvu nta mpamvu bakwanga gusinya ngo umwana akingirwe.
Ababyeyi ndetse n’abarezi barerera muri GS Ntarama bavuga ko nta mubyeyi ugihangayikishwa n’uko umwana we bamukingiye cyangwa ngo abe yakwanga kumusinyira ngo azakingirwe kubera ko bamenye akamaro k’urukingo mu kubungabunga ubuzima bw’abana babo.
Mukanyandwi Immacule ni umubyeyi urerera muri iki kigo, agira ati “COVID-19 nzi uburyo yaje ifite ubukana kandi nanjye narayikingije, ubwo ndamutse nanze ko bakingira abana banjye naba nikunda kurusha uko nkunda abana kandi ntabwo nakwifuriza ikibi amaraso yanjye rwose.”
Birikunzira Daniel ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS Ntarama, agira ati “inkingo za COVID-19 z’abana ziza twafashe umwanzuro wo gukoresha inama y’ababyeyi bose barerera hano baraza tubiganiraho. Ubu abana dufite hafi ya bose barakingiwe kuko tugeze mu mashuri y’incuke kuko muri 315 bayigamo abana basigaye ni 90 gusa, abandi bose barakingiwe kandi ababyeyi nibo baza bakabuzuriza amafishi”.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle avuga ko nk’akarere bakomeje gushishikariza abaturage kwikingiza n’ubwo COVID-19 itakiri ikibazo cyane cyugarije isi ndetse n’u Rwanda. Agira ati “turasaba abaturage ko gahunda yo kwikingiza bayigira iyabo bakabikomeza, ubu inkingo zitangwa ahantu hose by’umwihariko abana bari ku ishuri na bo bagezweho. Ababyeyi rero barasabwa kubyumva bakanabigira ibyabo kuko abarimu ndetse n’abaganga bagomba gufatanya nabo kugirango abo bana bakingirwe”
Imibare itangwa n’ibitaro bya Ruhengeri, igaragaza ko abamaze gufata urukingo rwa mbere ari 386 094 bangana na 84.5 ku ijana. Abamaze kwikingiza incuro ya 2 bakaba 336 864 (73.7 ku ijana), urwo gushimangira bwa mbere 178.372 (39.0 ku ijana) ni mu gihe abangana na 13.308 (2.9 ku ijana) bamaze guterwa urwo gushimangira rwa kabiri.