featured image

Musanze: Haracyari imbogamizi muri gahunda y’igi ku mwana ku munsi

thumb

By Joselyne Uwimana

Mon Apr 03 2023

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze mu murege wa Musanze baravuga ko gahunda yo guha igi umwana buri munsi igoye kuri bamwe kubera ubushobozi bucye, abandi ngo ntibabona umwanya wo kumenya ko umwana yaririye.

Muri gahunda ya Leta yo guhangana n’ingwingira ndetse n’imirire mibi igaragara mu bana, hatangijwe gahunda yo guha umwana igi rimwe buri munsi. Ni gahunda Leta ifatanije na UNICEF ndetse na NCDA aho bakangurira buri muturage guha umwana igi rimwe buri munsi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bafite imirire mibi.

Bamwe mu babyeyi twaganiriye bo mu Karere ka Musanze mu murenge wa Musane muri Kabazungu bavuga ko iyo gahunda ntayo bazi, gusa ko itanashoboka ko umubyeyi yashobora guha umwana igi rya buri munsi.

Nyiraminani Marie Claire yagize ati “Guha umwana igi njya mbikora rimwe na rimwe nkaritogosa nkarimuha ariko mvuze ko mbikora buri munsi naba mbeshye! Buri munsi ntibyapfa gushoboka, ubuse nka njye udafite inkoko ubwo nabona amafaranga yo kugura amagi ya buri munsi! Buri munsi byaba ari ugukabya, gusa nka kabiri mu cyumweru nabigerageza”.

Uzabakiriho Gaudance nawe ati “Ubu nkanjye mfite abana batanu ngomba kwitaho, kubona igi rimwe buri munsi biragoye pe! Kandi niyo naribona no kubona umwanya wo kubikurikirana ko yaririye biragoye kuko ncuruza imboga mu isoko ngenda mu gitondo nkagaruka nijoro umwana wanjye arerwa na bakuru be”.

Avuga ko azi akamaro k’igi ariko kubera ubuzima baba barimo kubikurikirana bigora. Ati “Hari igihe nakwibwira ko narimusigiye ahubwo ngasanga baryiririye, gusa iyo mfite inkoko itera ndagerageza ku buryo basi yarirya nka gatatu mu cyumweru, ngewe rero nibwira ko ubwo bihagije rwose”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle avuga ko nk’Akarere bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kubyitaho. Yagize ati “Turi gukangurira ababyeyi bose korora inkoko byibuze ebyiri zitera kuko niyo yagurisha hari iryo yasigira umwana. Ikindi abadafite ubushobozi hari abafata amafaranga y’abatishoboye nabo tubasaba ko bafatamo ayo kugura inkoko byibuze ebyiri kandi zitera, tubona rero nibikorwa nabo babyeyi bizatanga umusaruro kuko amagi azaba menshi bigatuma anahenduka”.

Akomeze avuga ko n’abafatanyabikorwa bafite babafasha mu kurengera ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bari kubasaba koroza inkoko abaturage mu rwego rwo gukomeza guhangana n’imirire mibi ikigaragara muri aka karere.

Nzaramba Steven ni umukozi wa UNICEF ashinzwe itumanaho, avuga ko ababyeyi bakwiriye kumva neza akamaro k’igi ku mwana bakareka imyumvire yo kumva ko amagi ahenze ahubwo bakumva akamaro ko kugira umwana ufite imibereho myiza.

Yagize ati “Ababyeyi bakwiriye kumva ko guha umwana igi rimwe buri munsi bitagoye kuko hari n’abagira ubushobozi bwo kuyagura ariko ntibabikore, gusa nka UNICEF abafite ubukene hari ubwo tubafasha, kuko hari nk’uturere twahisemo tukabafasha kubona izi nkoko, bakazorora ku buryo nabo bajya baha igi umwana buri munsi, ariko tukarenzaho no kubigisha kugirango bahindure imyumvire”.

Mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwavuye ku kigero cya 38% ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi bagera ku kigero cya 33%. Intego ikaba ari ukuba mu mwaka wa 2024 rugomba kuba ruri 19%. Gusa mu karere ka Musanze ho bakaba barazamutse cyane kuko abana bafite imirire mibi bavuye kuri 37% bakagera kuri 45.4%.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg