Bamwe mu barwaye imidido bavuga ko gukeka ko barozwe bakabanza kujyanwa mu bapfumu biri muri bimwe bituma batinda kwivuza bakaba bajyayo byararengeranye kubera kutagira ubumenyi kuri iyo indwara.
Abo twasanze mu kigo kibitaho cya saint Vincent bavuga ko kutagira ubumenyi kuri iyi ndwara bituma bamwe babanza kujyanwa mu bavuzi gakondo bavuga ko barozwe bityo bikabaviramo kuremba, kuko baba baratinze kuyivuza.
Imanizabayo Sofia wo mu karere ka Ngorero avuga ko amaze imyaka icyenda muri icyo kigo aho yaje kwivuza. Avuga ko yaje yararembye atabasha no kwambara inkweto kandi nta muntu n’umwe wari ukimwegera. Anavuga ko bari baramuvuje mu bavuzi gakondo byaranze.
Yagize ati “natangiye kurwara imidido mfite imyaka itandatu mu rugo baramvuza biranga, banjyana mu kinyarwanda baziko bandoze ariko nabwo biranga, noneho ngeraho ndaremba abantu Bose baranena, yemwe n’ishuri naje kurivamo kuko abana twiganaga bose bari baranze ko twicarana. Ubwo rero naje kumenya hano ko bavura ndaza ndivuza. Ubu narakize n’ubwo atari neza, ariko ubu nambara inkweto, ndadoda, mbese nta kibazo mfite”.
Mukamazera Jacqueline nawe ati “Jyewe narwaye imidido maze kuba mukuru ho gato, ariko nyuma byaje kuba ibibazo ndivuza mu bya kinyarwanda kuko bavugaga ngo nararozwe, baramvuye biranga ngera n’aho umugabo wanjye anta, ansigana abana batanu aragenda, umuryango wose uransiga nyuma maze kumenya kino kigo ko bavura naraje ndivuza kuri ubu nambara inkweto yemwe hano turanazikora tugakorera abarwaye nka twe bo mu gihugu hose bakatugurira tukiteza imbere, ubu n’umugabo yaragarutse nta kibazo”.
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko bashyizemo imbaraga mu kurwanya indwara zititaweho harimo n’iyi y’imidido, dore ko avuga ko hashyizweho serivisi zivura iyi ndwara muri bimwe mu bigo nderabuzima.

“Ubu hari ibigo nderabuzima 12 biriho serivisi zivura abarwaye imidido kandi hagiye gushyirwamo imbaraga mu gusobanurira abaturage iby’iyi ndwara ndetse no kubegereza ubuvuzi”.
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye muri RBC
Ubuyobozi bwa (RBC), buvuga ko mu Rwanda abarwayi b’imidido barenga ibihumbi bitandatu mu gihugu hose ariko bakaba biganje mu bice by’Amajyaruguru n’Iburengerazuba by’u Rwanda.