Rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Sake ruvuga ko ruhangiyikishijwe na bamwe mu bakora uburaya bivugwa ko banduye SIDA bavuga ko badakwiriye kunywa imiti bonyine bagahitamo kwanduza abandi.
Ababyeyi ndetse na rumwe mu rubyiruko bavuga ko babangamiwe n’abakora uburaya bakomeje gukwirakwiza agakoko ka SIDA kuko banze kwikingira ndetse no kuba barinda bagenzi babo. Habimana Vedaste ni umusore w’imyaka 23, agira ati “hano hari indaya zakamejeje, dusanga ari ikibazo gikomeye kuko urubyiruko ruri kuhashirira. Hano kubona agakingirizo hafi biragora, bigatuma bishora mu busambanyi budakingiye”
Mukankunsi Esperence nawe ati “dufite ikibazo cy’abakobwa bakora uburaya bavuga ko badakwiriye gupfa bonyine, bagaherako banduza abana, baba abakiri bato, baba abasore bakuze, bose baryamana na bo kandi nta kwikingira”
Uyu mubyeyi avuga ko ahanini n’abemera kuryamana na bo batikingiye babiterwa n’inzoga z’inkorano kuko nizo birirwamo, bamara gusinda bagasambana.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko muri AHF Rwanda, Ndungutse Bikorimana, avuga ko bakomeje kwigisha abo bose bagifite iyo myumvire, kandi ko bizera ko bazahinduka,
Yagize ati “birababaje kuba hakiri abantu bafite uwo mutima wo kwanduza bagenzi babo, gusa ni cyo ubukangurambaga bumaze, tuzakomeza kubigisha, cyane ko SIDA igihari ntaho yagiye, kuko wumva ko hari n’abagifite umugambi wo kuyikwirakwiza. Gusa bakwiriye guhinduka”.
Imibare itangwa n’ikigo nderabuzima cya Rukoma mu Murenge wa Sake, iheruka kuwa 22 Mata uyu mwaka, yerekana ko muri uyu Murenge hari abarwayi 568 ba virus ya SIDA.