Urubyiruko rw’abanyeshyuri bo mu Mirenge itandukanye yo mu karere ka Nyagatare ruvuga ko bigoye gufata umwanzuro wo kujya ku kigo nderabuzima ngo bipimishe SIDA ngo kuko harimo abo byananira kwihangana kubyarakira basanze baranduye ahubwo bagahitamo kubaho batazi uko bahagaze.
Bamwe mu bo twaganiriye biga muri GS Karangazi ndetse n’abiga Kagitumba High School bavuga ko bumva atari ngomba kuri bo kuko bumva ntacyo byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ni mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko abana basigaye batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite imyaka 12 no hasi yayo.
Kaneza Grace yagize ati “jyewe numva kwipimisha SIDA bitareba abana nkatwe, numva bireba abantu bakuru. Ubwose ugiye kwipimisha ugasanga uyifite wenda warayivukanye iwanyu bakaba batarabikubwira urumva utaba witeje ibibazo? Jyewe rwose numva ntacyo byamfasha kuko mbimenye ko nyirwaye byanca intege nkiheba kurushaho. Mbona aribwo ubuzima bwanjye bwarushaho kuba bubi kuko sinazongera kwishima”
Kalisa David nawe ati “numva ko abantu bajya kwipimisha SIDA ariko jyewe mba numva nzipimisha wenda ngiye nko gushaka umugore, ariko nk’ubu numva bitaba ari byiza no kwa muganga numva banseka ndamutse ngiyeyo. Sinzi niba ndi muzima cyangwa ntari muzima ariko sinanajya kubibaza, nzabinenya narabaye mukuru rwose”.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ndetse nabafatanyabikorwa batandukanye bari mubukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda SIDA kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko iri kugaragara cyane mu rubyiruko harimo n’abana guhera ku myaka 14 kugera kuri 25
Bikorimana Ndungutse ushinzwe urubyiruko muri AHF Rwanda avuga ko kwipimisha SIDA bitagira imyaka, ko abana bakwiriye nabo guhindura imyumvire bagafata iya mbere bakipimisha.
Yagize Ati “ubushakashatsi bwagaragaje ko abana basigaye batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafite imyaka 12 ndetse no hasi yayo. Ubwo rero na bo bakwiriye kwipimisha bakamenya uko bahagaze kugirango babashe gufata ingamba zo kwirinda neza”.