Bamwe mu basore bo mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata bavuga ko bazi ibyiza byo kwisiramuza, ko uwabikoze bishobora kumurinda kwandura virusi ya SIDA ariko ko abakabikoze ari abakora ubusambanyi bo bafite ibyo birinda, utabikora ko ntampamvu yo kwisiramuza.
Mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA burimo gukorwa mu Ntara y’uburazirasuba bwateguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC bakangurira uburyiryko uburyo bwose bwo kuba bakwirinda SIDA harimo no kwikebesha bimenyerewe nko kwisiramuza.
Aba basore bavuga ko kwitabira gahunda yo kwisiramuza bumva akenshi bitari ngombwa ku muntu utishora mu busambanyi cyangwa se utari mu idini ya isiramu kuko aribo bireba cyane abandi ko byaba ari ukwirushya bitera ububabare igihe bagukebye
Kubwimana Theogene yagize ati “jyewe rwose ntabwo ndisiramuza kuko sinsambana, ubwose naba ndwana n’iki ko ngo iyo wisiramuje hari icyo byagufasha kukuba utakwandura SIDA nkaba ntajya mu busambanyi! Ubwo rero abasore bishora mu bakobwa nibo bakwiriye kugana iyo serivisi kuko kwa muganga barayitanga”
Jean Bosco Karangwa nawe ati “ntabwo nafata umwanya wanjye ngo ngiye kwisiramuza rwose, sinabivamo ntacyo nikeka. Gusa numva ngo ni byiza, ngo ni isuku ariko sinabikora, ahubwo akana nzabyara ko nzabigakorera kuko numva ngo ni byiza. Numva ku muntu udakora ubusambanyi ntacyo bitwaye kuba atajyayo”
Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi mu karere ka Bugesera, Kemirembe Ruth avuga ko aba basore bakwiriye guhindura imyumvire bakisimuza kuko birinda ibintu byinshi bitandukanye, kandi ko hari amahirwe yo kutaba wakwandura SIDA ku kigero cya 60%. Yagize ati “bakwiriye kwikuramo iyo myumvire kuko ushobora no gusambana bikugwiririye. Wenda wanasinze, ugasanga bikubayeho waranze kwisiramuza kandi ubaye warabikoze mbere wagira amahirwe yo kutandura. Mu by’ukuri nta n’icyo bitwaye kuba umuntu yakwisiramuza, ikiza ni ukwirinda, ugahora witeguye, nababwira ko rero bakwiriye guhindura imyumvire”
Mu mwaka wa 2022, mu karere ka Bugesera habaruwe abantu bafata imiti igabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA bagera ku 6836 , naho mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 19, abagore ni 13 abagabo 2; naho abari hagati y’imyaka 20 na 24 abagore ni 36 abagabo bakaba 7, naho kuva kuri 25 kugeza kuri 49 abagore ni 89 n’abagabo 74.