featured image

Rukomo: Urubyiruko rurinubira kutegerezwa udukingirizo

thumb

By Joselyne Uwimana

Sat Apr 22 2023

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kwikingira SIDA bakoresheje agakingirizo batabikora uko bikwiye, gusa bakavuga ko ikibazo bahura na cyo ari uko kubona agakingirizo muri iyi santeri bigoye cyane, bagafata umwanzuro wo gukorera aho n’ubwo bazi ko bibazanira ibyago byinshi byo kwandura agakoko ka SIDA

Urubyiruko ruturiye ndetse n’urukorera muri senteri ya Rukomo ruvuga ko ruzi akamaro ko kwikingira ariko mu by’ukuri batabikora kuko bagorwa no Kubona udukingiro, kuko ngo kugirango ugere aho turi bisaba ibiremetero bibiri, n’aho badukura bakatubona duhenze. Gusa bavuga ko babonye aho turi bajya badukoresha.

Kubwimana Fidel yagize ati “nkajye rwose ntabwo niyizi nkoresha agakingirizo kuko ntaho nagakura. Ndemera ngakorera aho kandi sishoboye kwifata. Ubwo rero ikizaba nta kundi nzabyihanganira kuko nziko kutikingira bishobora kunkururira indwara nyinshi harimo na SIDA, ariko nta kundi nabigenza nyine.”

Akomeza avuga ko babonye aho badukura habegereye byabafasha kwirinda. Agasaba ko batubegereza.

Ingabire Dativa nawe ati “jyewe rwose nkora akazi k’uburaya, ariko ako gakingirizo ntako nkoresha pee!! Ubwose umukiriya yaza atakazanye warangiza ukamwohereza ahantu agenda ibirometero bibiri akaba akigarutse? Turemera tugakorera aho, ariko batuzanye hafi basi umuntu yagerageza akaba yagashaka bitagoranye. Kandi byadufasha no kwirinda icyorezo cya SIDA”.

Nyirinkindi Aime Erneste ni umukozi w’ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, avuga ko icya mbere ari ubuzima. Agira kandi ati “nibyo koko bashobora kuba bakora ibirometero bibiri bajya ku bigo nderabuzima kuko ariho tuba utwo batangira ubuntu. Gusa twumvikanye n’abo twagiranye amasezerano yo kuducuruza ko badakwiriye kuduhenda ku buryo n’udashoboye kujya kuri icyo kigo nderabuzima yakabona katamuhenze”.

Uyu muyobozi akomeza uvuga ko basaba urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko aribyo bibakururira ubwandu bwa SIDA cyane ko kuri ubu isigaye yiganje mu rubyiruko n’abana bakiri bato.

RBC iri muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kurwanya SIDA by’umuhariko mu rubyiruko aho bavuga ko mu mwaka wa 2005  imibare yagaragazaga ko ingamba zo kuyirwanya zagiye zigera ku ntego kuko abayifite banganaga na 3%. Naho muri 2019 abantu bari hagati y’imyaka 15 na 49 bageraga kuri 2%

Ku bijyanye n’ubwandu bushya na ho u Rwanda hari intabwe rwateye ariko  ngo hari ikibazo cy’uko mu rubyiruko ariho hasigaye hari ubwiganze bw’abandura SIDA aho mu bapimwa bagasangwamo ubwandu hejuru ya  65% ari urubyiruko ariko nanone ubwiganze cyane bukaza mu bakobwa hagaragaramo n’abari mu kigero cy’imyaka 15. Abakobwa bakaba bakubye gatatu abahungu bangana na bo mu kwandura SIDA.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg