Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye muri Rwamagana bavuga ko batinya kugura udukingirizo kuko ababyeyi baramutse batubasanganya byabateranya na bo bumva ko bishoye mu ngeso z’ubusambanyi, bagahitamo gukorera aho batiriwe bihishahisha bagura udukingirizo cyangwa batubika.
Gatera Honore yiga muri GS Nyarusange, yagize ati “mu byukuri gutinyuka kugura udukingirizo biragoye n’ubwo waba ukora imibonano mpuzabitsina, kuko nka mama akagusanganye nko mu mwenda wenda wakahabitse ntabwo mwakiranuka, byaba birebire rwose. Ubwo rero duhitamo gukorera aho nta kundi. Gusa tuba dufite ubwoba bwa SIDA rwose sinakubeshya ariko ubura uko ubigenza nyine ukirwanaho”
Habimana Jean Bosco nawe atii “Jyewe numva mwabanza mukigisha ababyeyi bacu bakabimenya nabo, bakumva ko uwakaguze agamije kwirinda atari uburaya nk’uko bahita babiguciraho urubanza. N’ubundi kuba batakakubonana ntibivuze ko uba utabikora, rero ababyeyi bacu na bo bakeneye inyigisho zo kumenya akamaro k’agakingirizo mu rubyiruko”
Umwe mu babyeyi twaganiriye nawe avuga ko atiyumvisha ukuntu yasangana umwana we agakingirizo nta mutuke. Mukaneza Janviere yagize ati “ntabwo niyumvisha nsanganye agakingirizo umwana wanjye w’imyaka 17, ubuse koko nabyakira simutuke! Gusa ku rundi ruhande dukwiriye guhinduka”.
Dr Gilbert Mutuyimana, umuganga ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo na SIDA irimo mu bitaro bya Rwamagana, avuga ko mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo kwirinda virusi SIDA by’umwihariko mu rubyiruko babigisha kwifata, gusa abo binaniye bakaba bakoresha agakingirizo
Yagize Ati “twigisha urubyiruko kwifata, ariko abo binaniye bakaba bakoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda SIDA kuko byagaragaye ko SIDA iri kuzamuka cyane mu rubyiruko ari nayo mpamvu dukwiriye no kubigisha gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye. Ababyeyi rero nabo nibagire imbaraga zo kurinda abana babo hakiri kare”
Urubyiruko by’umwihariko ruza ku isonga mu bahura n’ingaruka zo kwishora mu busambanyi bakiri bato, imibare ikagaragaza ko abari munsi y’imyaka 24 ari bo bakunze kwishora mu mibonano mpuzabitsina.
Abagera ku bihumbi 32 bigaragara ko bafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera Sida, muri bo abagera ku bihumbi 2992 bari munsi y’imyaka 24.
Mu bukangurambaga bwo kwirinda SIDA bwateguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC burimo kwibanda ku rubyiruko, buri wese akangurirwa kwirinda byakwanga bagakoresha agakingirizo.