featured image

Ubuhinzi buto  muri Afurika, buracyafite ibibazo byinshi

thumb

By Joselyne Uwimana

Mon May 22 2023

Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubuhinzi muri Afurika, bagaragaza ko abahinzi bagifite ibibazo ariko byumwihariko abahinzi bato  bo bagifite  byinshi bitandukanye, bikenewe gushakirwa ibisubizo kugira ngo butange umusaruro uhagije.

Abahagarariye ibihugu byo muri Afurika, Caraïbes na Pacifiques bateraniye mu nama y’iminsi itatu irimo kubera i Kigali bagaragaje ko ubuhinzi bwa Afurika bubangamiwe n’ingengo y’imari nto ijya muri urwo rwego ndetse no kutabona inguzanyo ku bahinzi.

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Chantal Ingabire yavuze ko iyi nama iziga kubintu byinshi bitandukanye bizazanura umuhinzi yemwe nabamwe bato bakazamuka,tugendeye no kukuba tuzagira icyo dukora kunguzanyo ihabwa umuhinzi

Yagize ati “Ibibazo biri mu buhinzi ni ibibazo duhuriyeho haba hano mu Rwanda ndetse no muri  Afurica yose ariko igihugu cyacu hari ikintu cyagikozeho. Muri iyi minsi hari umushinga munini dufite dukoranaho na Banki y’Isi ujyanye no kugira ngo turebe ko twatuma haboneka inguzanyo zihendutse kuko ikintu kigora abahinzi ni ukubona inguzanyo zifite inyungu iri hasi ubu dufite umushinga mushya wo kubafasha ku nyungu iri munsi ya 10%.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika w’abahinzi PAFO, Dr. Babafemi O. Oyewole yavuze ko bimwe mu bibazo byugarije abahinzi bishingiye ku kuba hari ibihugu byo muri Afurika bitita ku buhinzi bibugenera ingengo y’imari ihagije.

Yagize ati “Guverinoma za Afurika ntabwo zita ku buhinzi, iyo ikaba ariyo mpamvu abakiri bato batabujyamo. Ni ishingiro ry’ibibazo byinshi kuko nitudateza imbere ubuhinzi tuzagira ikibazo gikomeye cy’imirire muri Afurika. Niyo mpamvu dusaba za Guverinoma gushora mu buhinzi.”

Ikibazo cyugarije abahinzi bato by’umwihariko ngo ni icyo kutabona inguzanyo n’ikijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga n’ubumenyi bwabo mu by’ubuhinzi

Sibyo gusa kuko n’ikibazo kimihindagurikire y’ikirere nacyo kiri mubigora ubuhinzi

Ku ruhande rw’u Rwanda hongerewe ubuso bwuhirwa kuva mu 2018, no gufata neza ubutaka hakoreshejwe amaterasi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekana ko mu mwaka ushize ubuso bwuhirwa bwari hegitari zisaga ibihumbi 68, biteganyijwe ko muri uyu mwaka buzagera bihumbi 70.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg