featured image

Ubukungu bwisubira, uburyo bwo kubyaza umusaruro imyanda itabora

thumb

By Aisha Umukobwa

Thu Dec 08 2022

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yatangaje ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro mu by’ubukungu imyanda itabora,asaba abanyarwanda kugaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Ibi,yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku bidukikije,ihuriro ry’ubukungu bwisubira ku isi iri kubera i Kigali.

Muri iri huriro Dr Mujawamariya yagaraje uko u Rwanda rwagiye rushyiraho ingamba zo kubungabunga ibidukikije,rubuza ikoreshwa rya byinshi mu bikoresho bitabora.

Mu mwaka wa 2008 haciwe ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi,hagamijwe kugabanya imyanda itabora yangiza ubutaka.

Amashashi ni kimwe mu bikoresho abacuruzi n’abanyarwanda muri rusange bakoreshaga cyane bapfunyikamo cyangwa batwaramo ibyo bahashye.

Muri 2019,Minisiteri y’ibidukikije yadukanye urundi rugamba rwo kurwanya ibikoresho bya purasitike bikoreshwa inshuro imwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka biteza ibidukikije.

Minisitiri Mujawamariya yagaragaje uburyo iyi gahunda y’ubukungu bwisubira izafasha abanyarwanda mu kuzamura ubukungu binyuze mu kwihangira imirimo.

“Ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose tukabikoresha , ubukungu bukisubira bityo tukagera ku bukungu Igihugu cyacu cyifuza, turifuza u Rwanda rwanda, rutoshye kandi rutengamaye”.

Minisitiri Mujawamariya
Minisitiri Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abanyarwanda kumva no gushyigikira iyi gahunda.

Yavuze ko ubushake bwa buri wese bwo kumva ko hari ibyo dukoresha , hari ibyo dukenera kugura kandi tutanabikeneye, tugafata gahunda yo kumva ngo tugiye kugura ibyo dukeneye gusa.

Ngo hari igihe usanga tugura byinshi twagera mu rugo ntitunabikoreshe kuko tutari tubikeneye mu by’ukuri .

Yanzuye avuga ko n’ubwo amafaranga akenewe kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa, abanyarwanda bagize ubushake ku kigero cya 50% igisubizo cyaba cyabonetse kandi n’amafaranga akazaboneka.

Abaturage batabyumva ntibyakunda

Abakusanya imyanda bayivana mu ngo z’abaturage bavuga ko bagorwa no kuyibyaza umusaruro kubera ko imyumvire yo kuyivangura ikiri hasi cyane.

Bemeza ko uburyo ishyirwa mu mifuka n’abayikoresheje bigoye kuyivangura kugera aho ikubyarira inyungu.

Icyongeye kandi ngo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abakozi b’amakoperative atwara imyanda.

Buregeya Paulin,ni umuyobozi wa sosiyete ikusanya imyanda ikanagerageza kuyibyaza umusaruro COPED.

Na we yemeza ko ubushake by’umuturage bufite uruhare runini mu gutuma imyanda ibora n’ itabora ibyazwa umusaruro.

“Amafaranga twayabona ari uko abakora imyanda mu ngo zabo babigizemo uruhare.Tuyabura kuko batuvangiye ibibora,amacupa,ibyatsi, ibitaka,purasitike ;barabivanga ugasanga ntacyo bitumariye”.

Buregeya Paulin, umuyobozi wa COPED

Yongeyeho ko usibye ikibazo cyo kuvangura imyanda,ngo banahura n’ikindi cyo gusanga imyanda ifite ibinyabutabire bishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw’umutarage.

Yatanze urugero rw’amatara y’amashanyarazi acanwa mu ngo.Ngo hari abayajugunya mu myanda kandi abamo ikinyabutabire cya mercure bigatuma imyanda yajugunywemo itabyazwa ifumbire kuko icyo kinyabutabire cyifitemo uburozi bushobora guteza ingaruka ku buzima bwa muntu zirimo na cancer.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg