featured image

Ubutabera: Urubanza rw’Umunyemari Kabuga Felicien Rwasubitswe

thumb

By Joselyne Uwimana

Sat Mar 11 2023

Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze.

Iki cyemezo cyafashwe tariki 10 Werurwe 2023 mu rwego rwo kugirango hasuzumwe mu buryo bwimbitse uko ubuzima bwe bwifashe bityo bimenyekane niba urubanza rwe rwakomeza. Ibi bibaye nyuma ya raporo y’inzobere yatangarijwe mu rukiko tariki 8 Werurwe 2023, igaragaza ko ubuzima bwe “budatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo”.

Mu iburanisha riheruka umunyamategeko Emmanuel Altit yavuze ko raporo y’ubuzima bwa Kabuga ishimangira ibyo ubwunganizi bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva muri Gicurasi 2022 bugaragaza ko uyu mugabo adashobora kuburana.

Yasabye ko kubera izo mpamvu, Kabuga yahita arekurwa, ko bidakozwe byaba bibangamiye uburenganzira bwe. Gusa abacamanza ntacyo bigeze batangaza kuri ubu busabe.

Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

Byagaragaye kandi ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ikintu mu kanya gato, ntashobore gushyira ibintu ku murongo, mu mvugo ze akagenda abivangavanga.

Afite kandi uburwayi bw’impyiko no guta ubwenge by’akanya gato kubera ko amaraso atagera neza mu gice kimwe cy’ubwonko bizwi nka “trans-ischemic attack”.

Kabuga Yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.

Muri Nzeri 2022 nibwo urubanza rwa  Kabuga  rwatangiye i La Haye. Uyu mugabo akaba ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abashinjacyaha bamushinja ko yifashishije radio ye  RTLM yashishikarije Abahutu kwica Abatutsi, ashinjwa kandi kuba yaraguze imipanga (imihoro) yo guha interahamwe ngo zice Abatutsi. Ibi byaha byose Kabuga arabihakana.

Signup for NONAHA

Weekly Newsletter

The latest news from around the world. Timely. Accurate. Fair.

bannerImg