
Kuva tariki 20 Mata kugeza 17 Gicurasi, mu nyubako y’ubucuruzi izwi nka MIC iherereye mu mujyi wa Kigali rwa gati hari kubera imurikagurisha ritegurwa n’abanyamisiri. Ni ahantu ukwiye guhahira dore ko banaranguza.
Impamvu ikomeye udakwiye gucikwa n’iri murikagurisha ni uko ririmo ibicuruzwa biturutse mu bihugu bitandukanye byaba ibyo ku mugabane wa Aziya ndetse na Afurika. Kuba benshi bajyaga hanze kubirangura batanze menshi mu ngendo, byumvikana ko iyo babyizaniye ibiciro bishyirwa hasi kurushaho, kandi ubwiza no gukomera kwabyo ntiwabigereranya n’ibyo tumenyereye ino.
Iri murikagurisha ririmo ibikoresho byo mu gikoni, imyambaro, imitako, intebe ndetse ‘ibindi byinshi bitandukanye.
Amwe mu mafoto y’ibicuruzwa wasangamo





